AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Imyambarire y’abakinnyi ba Rayon Sports mu byacyesheje ibirori by’umunsi w’igikundiro (Amafoto)

Imyambarire y’abakinnyi ba Rayon Sports bari bacyeye ku maso, iri mu byasusurukije ibirori by’umunsi mukuru wa Rayon Sports Day wahariwe iyi kipe.

Kuri icyi cyumweru ni bwo habaye ibirori by’umunsi mukuru wa Rayon Day uzwi nk’uw’igikundiro byabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Abafana ba Rayon Sports babarirwa mu bihumbi umunani beretswe abakinnyi ikipe yabo izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, batarimo umunyezamu Kwizera Olivier.

Mu mu mapantaro meza y’umukara, amashati y’umweru n’amakoti y’umukara ari ho ikirango cya Rayon Sports, abakinnyi b’iyi kipe beretswe abafana mbere yo kwesurana na Kiyovu Sports yabatsinze ibitego 2-1, mu mukino wa gicuti.

Ibitego bya Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenu ni byo byafashije Kiyovu Sports gukura intsinzi kuri Rayon Sports yatsindiwe impozamarira na Essombe Wily Onana.

Ibirori bya Rayon Sports Day kandi byasize kandi Kevin Muhire agizwe Kapiteni mushya w’iriya kipe, asimbuye Rugwiro HervĂ© wamaze kwerekeza muri AS Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger