Imyaka 22 yose atoza Arsenal noneho umunsi urageze atangaza igihe aravira muri iyi kipe
Ntabwo byabaye ku batoza benshi kuri iy’Isi ariko byabaye kuri Arsene Wenger atoza ikipe imwe imyaka igera muri 22 bigera naho abafana bamusaba kubavira mu ikipe ya Arsenal ariko na we akababwira ko ntaho azajya ariko umunsi wageze abona ko atagikenewe muri iy’iki ahita atangaza umunsi azayiviramo.
Umufaransa Arsene Wenger ubashije kugeza iki pe ya Arsenal ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona y’Ubwongereza ndetse akaba nta n’icyizere cy’uko ikipe ye yakatisha itike yo gukina Champions League yatangaje ko azava muri iyi kipe shampiyona irangiye mu gihe hanabura imikino mike ngo irangire.
Nkuko amakuru dukesha BBC abitangaza, Wenger w’imyaka 68 y’amavuko watangiye gutoza Arsenal mu 1996 mu magambo ye yitangarije ko igihe kigeze ngo ave muri iyi kipe ndetse anemeza ko Shampiyona nirangira azahita agenda .
Yagize ati :” Ni iby’agaciro kenshi kuba naratoje Arsenal iyi myaka yose ingana gutya, Natoje ikipe n’imbaraga zanjye zose ndetse n’ubwitange bukabije, Ku bakunzi bose ba Arsenal , Muhe agaciro ikipe ikwiye. Uzatsinda agiye kuboneka mu gihe cya vuba bishoboka [Uwo kumusimbura].”
Wenger akimara gutangaza aya magambo , uwafashe iya mbere agatangaza ko ibi ari ibihe bidasanzwe bigeye kuba ku ikipe ya Arsenal ni umunyamigabane wayo uri no mu bafitemo imigabane myinshi Stan Kroenke.
Kuri uyu wagatanu tariki ya 20 Mata 2018 yagize ati : “Uyu ni umwe mu minsi igoye twagize mu mateka ya Siporo mu ikipe yacu, Bimwe mu by’ingenzi byatumye tugumana Wenger ni ibyo yakoze mu kibuga no hanze y’ikibuga.”
Wenger wasezeye muri Arsenal yagizwe umutopza mukuru muri iyi kipe ku ya 01 Ukwakira 1996, akaba ari we mutoza rukumbi wamaze igihe kirekire atoza muri Premier League ndetse yanaciye agahigo ko kuba yaratoje imikino 823.
Muri iyi myaka yose , yatwaye ibikombe 3 bya Shampiona, 3 bya FA Cup . Muri iyi mikino yose yakinnye yatsinzemo 473, atsindwamo 151 isigaye arayinganya. yatsinze ibitego 1 549 .