AmakuruImyidagaduro

Imyaka 15 yari yihiritse Uncle Austin adakorana indirimbo na The Ben

Umuririmbyi akaba n’umunyamakuru, Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo “Mon Coeur” yakoranye na mugenzi we Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, ni nyuma y’imyaka 15 yari ishize nta gihangano bombi bumvikanamo bakoranye nubwo bagiye bahurira mu yindi mishinga.

The Ben yakunze kumvikana cyane ashima uruhare Uncle Austin yagize mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Ndetse mu myaka 15 ishize bakoranye indirimbo bise ‘Tugumane’ yamamaye mu buryo bukomeye, ariko kuva kiriya gihe ntibongeye guhurira mu bihangano.

Uncle Austin usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm, yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko bifashe imyaka 15 kugira ngo yongeye gukorana na The Ben ahanini bitewe n’inshingano za buri umwe no kuba The Ben yarakoreraga cyane umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko iyi indirimbo iri mu zigize Album ye ya nyuma ya Kane agiye gushyira hanze mbere y’uko ahagarika umuziki. Avuga ko ibi byanatumye ahitamo guha umwanya umuhanzi mushya witwa Lloav uririmba muri iyi ‘Mon Coeur’ yakoranye na The Ben.

Ati “Nk’ibisanzwe intego nihaye ni iyo kuzamura abahanzi bashya, niyo mpamvu rero muri iyi ndirimbo yanjye nashyizemo Lloav kandi ubona ko yabikoze neza. Uretse iyi ndirimbo nshyize hanze nakoranye na The Ben, hari n’izindi zirenga ebyiri twakoranye nazo zizasohoka muri uyu mwaka.”

Ku wa 4 Ukwakira 2024, Uncle Austin wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Nzakwizirikaho’, ‘Ndagukunda nzapfa ejo’, yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko agiye gusohora Album yise “London”, izina risanzwe rifitwe n’umukobwa we.

Yavuze ko ashingiye ku bikorwa amaze gukora mu muziki, ndetse n’urugendo rw’abo yagiye afasha mu bihe bitandukanye, iyi Album ishyize akadomo ku rugendo rwe rw’umuziki. Yavuze ko yayitiriye umukobwa we kubera ko “Iyo utarabyara ntumenya urukundo”. Ati “Ni igisobanuro cy’urukundo kuri njye.”

Uncle Austin yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo 12, ndetse hariho izo yakoranye n’abahanzi banyuranye bo mu bice bitandukanye. Avuga ko abahanzi yifashishijeho ari ubwa mbere bakoranye, kuko atigeze yiyambaza cyane abo bakoranye mu bihe bitandukanye.

Uyu mugabo yavuze ko iyi Album ayiteguye mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi ijonjora ry’indirimbo yakubiyeho ntiryamworoheye, kuko hari nyinshi zasigaye.

Ati “Ni Album nagiye nkora ntaragira igitekerezo cy’uko ariyo Album yanjye ya nyuma. Icyabaye ni uko hari indirimbo narangije gukora, nzikura kuri Album none nkaba ntazazisohora, nafashe izindi nongeraho izindi.”

Indirimbo zarangiye ntabwo zose zajya kuri Album. Mfite indirimbo nka 50, ni ukuvuga ngo nyuma yaho sinzi niba nzazitanga cyangwa nkazigabira abantu.”

Uyu mugabo usanzwe akorera Kiss Fm, yavuze ko indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe n’abarimo Producer Element, Prince Kiiiz, Roda, Nessim n’abandi bari hagati ya batandatu ndetse n’umunani.

Yavuze ko ataramenya niba buri ndirimbo iri kuri iyi Album izasohokana n’amashusho yayo ‘kuko sindabona amafaranga yo kuzikora zose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger