Imyaka 10 irashize Col. Muammar Gaddafi yishwe ,Ibyo wamenya ku buzima bwe
Imyaka icumi irashize, Col Muamar Gaddafi yishwe nyuma y’imyaka 42 ayoboye Libya. Gaddafi buri wese amuvuga ukwe, hari abamufata nk’intwari ya Afurika yapfuye yanga gusuzugurwa n’abazungu abandi bakamufata nk’icyigomeke, umunyagitugu, umusazi, umwirasi wayoboye igihugu uko abyumva atitaye kuri ejo hacyo.
Uko wamufata kose, Gaddafi yabaye ikimenyabose kuva ku bato kugeza ku bakuru ku mugabane wose utuwe kuri iyi si.
Muammar Gaddafi yageze ku butegetsi mu kwezi kwa 9 muri 1969 avanye ku butegetsi nta maraso amenetse umwami Idris wari ushyigikiwe n’abongereza, icyo gihe yari afite imyaka 27.
Gaddafi yakundanga amatwara ya Perezida wa Misiri muri icyo gihe Gamal Abdul Nasser.
Mu myaka 41 yamaze ku butegetsi Col Gaddafi yihimbiye uburyo bwe bwo gutegeka, ashyigikira imitwe yitwaje ibirwanisho hiryo no hino ku isi irimo IRA yo muri Ireland na Abu Sayyaf wo muri Philippines.
Mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwe, Libya yongeye kwemerwa mu ruhando rw’amahanga nyuma yo guhabwa akato kubera ihanurwa ry’indege y’isosiyete Pan Am mu kirere cya Lockerbie muri Ecosse muri 1988.
Igihugu cyongeye kugenderwa na za leta zo mu Bulayi n’amerika n’amasosiyete y’ubucuruzi yakuruwe cyane n’ubukungu bwa Libya mu rwego rw’ingufu.
Col Gaddafi yavukiye mu mujyi wa Sirte muri 1946 mu muryango w’abaBedouin batunzwe cyane no korora.
Buri gihe yakundaga kwerekana ko yicisha bugufi kubera umuryango akomokamo.
Ni nayo mpamvu yakiririraga abashyitsi bakomeye mu ihema kandi akaryitwaza iyo yajyaga mu ngendo mu mahanga.
Ubutegetsi bwe bwari bushingiye ku kwerekana ko yamagana ba mpatsebihugu kandi akanahoza igihugu mu mpinduka zihoraho.
Muri 1977, Libya yahise “Jamahiriya” bishatse kuvuga ugenekereje leta ya rubanda.
Gaddafi yari azi gukina politiki cyane; akamenya guterana amoko amwe n’amwe, agateranya zimwe mu nzego z’igihugu kandi akaba yari yarigize umubyeyi w’igihugu.
Igihe hatangira imyigaragambyo yamagana ubutegetsi mu majyaruguru ya Afurika, abanyalibya nabo berekanye ko bashaka ko ibintu bigomba guhinduka.
Tariki ya 20 Ukwakira 2011 byatangajwe ko Col. Gaddafi yiciwe ku ivuko mu mujyi wa Sirte aho yari yahungiye imirwano ikaze yari imaze amezi ibera muri Benghazi no mu murwa mukuru wa Libya, Tripoli.
Gusa kugeza ubu hari ibikiri urujijo ku rupfu rwe ndetse n’ishyingurwa rye nk’uko byemezwa na Hasni Abidi uyoboye ikigo gikora ubushakashatsi mu bihugu by’Abarabu mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransam RFI.
Abidi wakoze ubushakashatsi ku rupfu rw’uyu munyapolitiki, avuga ko abayobozi ba Libya bavuga ko Col. Gaddafi yishwe n’isasu yarasiwe mu mutwe mu mirwano y’abari bamushyigikiye n’abamurwanyaga.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, amashusho yafashwe n’umutwe w’abitwaje intwaro bamurwanyaga wa CNT hamwe n’umuryango HRW uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ugaragaza Col. Gaddafi yafashwe ari muzima, ariko avirirana amaraso ku gahanga.
Abidi avuga ko aya maraso Col. Gaddafi yaviriranaga ku gahanga yaba yaratewe n’igikomere yatewe na gerenade yatewe nabi n’umwe mu bari abarinzi be ubwo bari bahanganye n’abarwanyi ba CNT.
Iyi ngo yaba ari impamvu y’urupfu rwe. Hari kandi andi mashusho agaragaza Col. Gaddafi yafashwe n’abamurwanya, bamukorera iyicarubozo.
Inkuru abenshi bafata nk’ukuri ivuga ko byabaye ubwo yari afatiwe munsi y’iteme yari yihishemo muri Sirte, ngo akaba yariciwe ku muhanda hafi aho arashwe n’umwe muri aba barwanyi.
Uyu mushakashatsi avuga ko uyu munyapolitiki yajyanwe n’Imbangukiragutabara aho bikekwa ko ari mu mujyi wa Misrata, bisa n’aho nta buzima agifite.
Ngo nyuma y’iminsi ine bitangajwe ko Col. Gaddafi yapfuye, yashyiguwe ahantu hatavuzwe. Ati: “N’uyu munsi, umuryango we urasaba kumenyeshwa aho ibisigazwa bye biherereye.”
Abidi avuga ko hari ubushakashatsi bwakoze na Leta ya Libya ariko busa n’aho nta kuri bwagaragaje. Arasaba ko hakorwa ubundi bushakashatsi bukuraho uru rujijo.
Ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 1985 ubwo yazaga mu Rwanda byari ibicika. Icyo gihe amashuri muri Kigali yari yafunze imiryango, radio y’igihugu yiriwe itangaza uruzinduko rwe, imihanda minini yamukuburiwe.