Imwe mu nyeshyamba za FDLR zafashwe mpiri yize muri Kaminuza y’u Rwanda
Ku mugoroba w’ejo ku cyumweru Polisi y’igihugu yeretse itangazamakuru abantu batanu bafashwe mpiri, bari mu bagabye igitero mu karere ka Musanze kigapfiramo abantu 14.
Aba bafashwe biyemereye ko baje baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, bakaba barawinjiyemo baciye mu gihugu cya Uganda.
By’umwihariko babarizwa mu mutwe w’inyeshyamba ushamikiye kuri FDLR witwa RUD Urunana, uri mu mitwe itanu yihuje na RNC ya Kayumba Nyamwasa igakora umutwe umwe wa P5.
Aba bagabo uko ari batanu bemereye imbere y’itangazamakuru ko ari bamwe muri 45 bagabye igitero mu gice cyegereye pariki y’igihugu y’ibirunga.
Emmanuel Hakizimana ukomoka mu karere ka Kirehe, ni umwe muri bariya barwanyi wafashwe mpiri n’abaturage b’i Musanze. Yemeye ko yinjiye muri FDLR muri Werurwe mu mwaka ushize.
Ati” Ku giti cyanjye ninjiye muri FDLR muri Werurwe umwaka ushize nyuze muri Uganda aho nari nangajwe n’umuntu wari wanyemereye akazi mu kirombe gicukura zahabu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nkigera muri Congo nisanze muri FDLR aho naherewe imyitozo mu gihe cy’amezi atatu.”
Hakizimana yakomeje avuga ko igitero bagabye i Musanze cyari kiyobowe n’umusirikare wiyita Major Gavana.
Ati” Umuyobozi wacu yari yatubwiye ko intego nyamukuru ari ukubohora u Rwanda. Twari twahawe amabwiriza yo kwica abashinzwe umutekano n’abarinzi ba pariki kugira ngo twinjire bitworoheye.”
Mu bagizi ba nabi harimo n’uwitwa Habumukiza Theoneste, wize muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye na Business administration. Uyu yavuze ko akomoka mu karere ka Burera, akaba yarinjiye muri FDLR avuye muri Uganda aho yari yaragiye kwiga Masters muri Kaminuza ya Makelele.
Ati” Negerewe n’umugabo w’umukire anyumvisha ko ngomba kujya muri FDLR, ambwira ko nibamara gufata igihugu bazampemba kumpa akazi kampa umushahara mwiza.”
Itangazo Polisi y’igihugu yasohoye ku munsi w’ejo, rivuga ko abagizi ba nabi 19 mu bagabye igitero bamaze kwicwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Polisi yavuze ko ubu umutekano ari wose muri kariya gace. Polisi kandi yashimiye abaturage ku bw’umusanzu batanze kugira ngo bariya bagizi ba nabi bafatwe.