AmakuruAmakuru ashushye

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu inama yateranye igitaraganya kubera imyigaragambyo y’abamotari

Mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, RURA, Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye amakoperative y’abamotari bagiranye ibiganiro barebere hamwe umuti w’ibibazo abamotari bakomeje kugaragaza.

Abamotari bose bahuriza hamwe ko bafite ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.

Alain Mukurarinda,Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yatangarije ISANGO STAR ko guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, igikorwa cyo kugenzura Mubazi za Moto gihagaritswe by’agateganyo.

Yagize ati “Hari imyanzuro yafatiwe muri iyo nama kandi irahita ishyirwa mu bikorwa guhera ejo [kuri uyu wa gatanu].Ku birebana na mubazi barasaba ko zikurwaho ntabwo zizavaho.Ibyo byo ntibishoboka.

Ahubwo hagiye gukorwa iki?.Ku bijyanye no kuzigenzura,iyo nama yanzuye ko biraba bisubitswe.Birakorwa kugira ngo hitabweho ikibazo cy’abamotari badafite ibyangombwa.Icyo nicyo kigiye gushyirwamo imbaraga.

Kuba mubazi zisubitswe,hari n’amande babacaga kubera ko izo mubazi batazikoresha zizimije.Ngira ngo babacaga amafaranga ahera ku bihumbi 25.000FRW.Ayo mande azagabanuka agere ku bihumbi 10 FRW.

Mubazi zibaye zisubitswe nizongera gusubukurwa amande azaba ibihumbi 10 FRW avuye kuri 25000.

Kuva Ejo hagiye kugenzurwa ibyangombwa.Bigiye gushyirwamo ingufu ku birebana n’abamotari.Umumotari udafite Permis,umumotari udafite ubwishingizi,udafite Authorisation ni akazi ke.Agomba kubishaka cyangwa akava mu muhanda.Icyo nicyo kigiye gushyirwaho ingufu.Umwanzuro nuko kuva ejo baragenzura ibyangombwa noneho bizajyane no kwigisha no guhugura abamotari ku birebana n’ibyangombwa na mubazi.”

Mukuralinda yavuze ko hari ibinyoma byavuzwe n’abamotari kuri mubazi aho yatanze urugero rw’abavuze ko umuhinde wazibahaye atwara menshi kandi ngo atwara 8.3% kandi mbere ngo yatwaraga 12 %.Ati “Ibyo RURA yabyizeho irayagabanya n’ubu iracyareba uko ayo mafaranga yagabanuka ariko ntabwo ashobora kuvaho yose burundu kuko afite ama services akora ya internet,serveur n’ibiki byose.”

Ku micungire y’amakoperative y’abamotari bivugwa ko ari baringa,Mukuralinda yagize ati “Amategeko agenga amakoperative arahari.Byose bigiye gusesengurwa,bigiye guhugurirwa ababikoramo kugira ngo izo nzego zikore neza.

Ibya assurance nabyo bizaganirwaho ariko abazitanga bagira ibyo bagenderaho ariko ntibyabuza ibiganiro hakarebwa niba hari icyakorwa.”

Mukuralinda yavuze ko ikibazo atari mubazi ku bamotari ahubwo ari uko hari abamotari benshi badafite ibyangombwa.

Hari ibibazo abamotari bafite mu makoperative,Ubwishingizi n’abaciwe amande ya mubazi yari hejuru.

Yavuze ko abamotari bari mu mujyi wa Kigali barenga ibihumbi 26 barimo abarenga ibihumbi 7 badafite ibyangombwa byuzuye.Abafite ibyangombwa ari ibihumbi 19300.

Ati “Twaje gusanga ahanini abigaragambije ari abadafite ibyangombwa.Urumva nabyo ni ikibazo kigiye gukurikiranwa.Ibibazo byabaye impurirane ahubwo buririra kuri mubazi.”

Inkuru yabanje

RURA yemeye kugirana ibiganiro n’abamotari bigaragambije kubera ibibazo by’uruhuri bafite

Twitter
WhatsApp
FbMessenger