Imwe mu myanzuro 22 yafatiwe mu nama ya ba Perezida ba EAC
Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuryango w’ Afurika y’Uburasirazuba (EAC) rivuga ko inama ya ba Perezida yabereye i Arusha yabaye mu ituze kandi mu buvandimwe, iyi nama ya 20 yafatiwemo ibyemezo 22.
Abakuru b’Ibihugu bya EAC basabye ba Minisitiri ba shinzwe ibikorwa by’umuryango kwihutisha amavugurura yiyemejwe.
Mu bisa n’ibyemezo bishya byafatiwe muri iyi nama, Abakuru b’Ibihugu bifuje ko ibihugu bya EAC biteza imbere inganda ziteranya imodoka kugira ngo hagabanywe umubare w’imodoka zishaje zitumizwa n’abatuye muri ibi bihugu.
Ba Perezida ba EAC basabye ibihugu gusinya amasezerano ajyanye no gukuraho amahoro ya gasutamo ku bicuruzwa nk’uko babyiyemeje, kandi bakanoroshya ibijyanye no guhahirana kugira ngo byorohere abacuruzi b’ibi bihugu bajya kurangura ibicuruzwa mu bihugu binyamuryango.
Ibyo kugira Sudan y’Epfo umunyamuryango wuzuye byihutishwa ku buryo mu nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu hazatangwa raporo y’aho bigeze, ni na ko bakiriye raporo y’isuzuma ku gihugu cya Somalia kifuza kuba umunyamuryango, na cyo basabye ko byihutishwa.
Ibihugu binyamuryango bya EAC byemeje Kenya nk’igihugu kiziyamamaza mu gushaka umwanya udahoraho mu Kanama ya UN gashinzwe Umutekano, aho manda imara imyaka ibiri (2021-2022).
Kimwe mu byemezo by’iyi nama, Perezida Museveni yasimbuwe na Perezida Paul Kagame ku buyobozi bw’Umuryango wa EAC, akaba azamara manda y’umwaka umwe. Tanzania yasimbuye u Rwanda ku kujya itangaza ibyavugiwe mu nama zivuga kuri politiki za EAC.
Perezida Museveni yahawe inshingano yo kuzatanga umurongo ku mpuguke zishinzwe kwiga itegeko nshinga rijyanye no kwishyira hamwe muri politiki ku bihugu bya EAC, nibura bakazatanga raporo yabyo mu mezi arindwi.
U Burundi bwakunze kubura ubuhagarariye bigatuma iyi nama isubikwa, na bwo bwatangaje ko ibyemezo byafatiwe muri iyi nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bishimishije cyane ku ruhande rwabwo n’urw’umuryango.
Muri iyi nama u Burundi bwari buhagarariwe na Gaston Sindimwo akaba ari Visi Perezida w’iki gihugu, naho Sudan y’Epfo, Minisitiri w’Ubucuruzi Paul Moyom Akec yari ahagarariye Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo, ibindi bihugu byari bihagarariwe na ba Perezida babyo barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Dr John Pombe Joseph Magufuli wa Tanzania, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaraye atorewe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Perezida Kagame yagize ati “Mbashimiye icyizere mungiriye mukampa izi nshingano. Ndabizeza ubushake muri izi nshingano nk’umuyobozi w’inama ya EAC. Ni ishema kuba umuyobozi w’inama yacu muri uyu mwaka uri imbere. Niteguye gufatanya n’abayobozi bagenzi banjye mu gufasha abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.”