AmakuruAmakuru ashushye

Imwe mu modoka zari mu rugendo rumwe na Minisitiri Gatabazi yakoze impanuka

Imodoka yari mu rugendo rumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney umaze iminsi asura abaturage, yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko ntihagira uwo ihitana.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa V8 ifite purake RAD 108, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.

Mu bakomeretse harimo umushoferi w’iyi modoka Kabayija Fredy, n’Umuyobozi Mukuru (DG) Semwaga Angel.

Iyi modoka yerekezaga mu Karere ka Nyamasheke, amakuru avuga ko yageze mu ikoni irenga umuhanda amafoto agaragaza ko yagonze insina zirayitangira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, NTAKIRUTIMANA Gaspard yabwiye Umuseke dukesha Iyo inkuru ko impanuka yabaye ahagana saa 10h30 za mu gitondo, akaba avuga ko umushoferi yakomeretse cyane.

Ati “Byatewe no kutaringaniza umuvuduko irenga umuhanda igwa ahantu mu rutoki abarimo barakomereka bajyanwa kwa Muganga. Twahageze umushoferi yari yakomeretse cyane, abandi bashoboraga kuvurwa ariko umushoferi na we yajyanwe kwa muganga ariko ni we wari umerewe nabi.”

Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku Bitaro bya Kibuye.

Minisitiri Gatabazi amaze iminsi mu rugendo rw’akazi mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021 yari mu Karere ka Rubavu aho yaganiriye n’Abayobozi b’inzego z’Ibanze bahagarariye abandi kuva ku Karere kugera mu Kagari.

Yanaganiriye n’Abikorera n’abavuga rikumvikana abasaba kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire, bagasenyera umugozi umwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger