AmakuruImikino

Imwe mu makipe akomeye muri Kenya ikomeje kwirukanka kuri Bakame

Ikipe ya AFC Leopards ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Kenya ikomeje kwirukanka kuri Ndayishimiye Eric Bakame wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Iyi kipe ifite ibikombe 12 bya shampiyona ya Kenya ikomeje urugamba rwo kwiyubaka mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka itangira. Nyuma yo gusinyisha umutoza mushya n’abakinnyi batandukanye, iyi kipe noneho ifite gahunda yo gukomeza izamu ryayo dore ko ikibazo cy’izamu kiri mu biyihangayikishije.

Bakame kuri ubu uri mu bushomeri ni we uhanzwe amaso cyane n’iyi kipe izwi ku kazina ka ‘Ingwe’, ikanaba umwanzi w’ibihe byose wa Gor Mahia.

Ndayishimiye Eric Bakame nta kazi afite kuva muri Kamena uyu mwaka, nyuma yo guhagarikwa igihe kitazwi na Rayon Sports imushinja ubugambanyi.

Bivugwa ko Bakame yitsindishijwe ibitego 2 mu rwego rwo kwirukanisha umutoza Ivan Jacky Minnaert batari babanye neza mu mpera za shampiyona y’umwaka ushize.

Bivugwa ko Bakame na Minnert utakibarizwa muri Rayon Sports bapfuye ko uyu wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports yifuzaga ko umutoza we akoresha imiti[Juju] kugira ngo Rayon Sports yitware neza.

akame kandi yashinjwe gushyira hanze amabanga y’ikipe ya Rayon Sports. Mu mabanga Bakame yashinjwe kumena, harimo ngo kuba Eric’s contract was terminated after coach Ivan Minneart accused him of sabotage.

Bakame wumvikanye mu makipe atandukanye arimo na AS Kigali ashobora kujya muri AFC Leopards agafata umwanya w’abazamu barimo Ezekiel Owade na Jairus Adira batakarijwe ikizere kubera imyitwarire mibi bagaragaje mu mwaka w’imikino ushize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger