Imvura nyinshi n’umuyaga biribasira tumwe mu turere
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiraburira Abaturarwanda ko hari tumwe mu turere tugiye kongera kugusha imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.
Mu itangazo riburira iki kigo cyatanze ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 27 Mutarama 2020, cyatangaje ko bitewe n’isangano ry’imiyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka bukomeje kwiyongera mu karere u Rwanda ruherereyemo, guhera ku mugoroba wa tariki 27 kugeza kuri 28, ndetse no ku itariki ya 31 Mutarama kugera ku ya 01 gashyanatare 2020, hateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 25 na 50, mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Uburengerazuba n’Iy’Uburasirazuba.
Mu Ntara y’Amajyepfo imvura nyinshi iteganyijwe cyane cyane mu Turere twegereye ishyamba rya Nyungwe.
Imvura nyinshinkandi iteganyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba, no mu Ntara y’Uburasirazuba mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Bugesera.
Meteo Rwanda kandi yatangaje ko uretse mu turere twavuzwe haruguru, imvura iteganyijwe hirya no hino mu gihugu ku matariki yatangajwe, ariko ho ikazaba iringaniye.
Bitaganyijwe kandi ko iyo mvura iba irimo umuyaga uri hagati ya metero eshanu na 10 ku isegonda (5-10 m/s), mu Ntara y’Uburasirazuba hakaba ari ho hari bugaragare umuyaga mwinshi kurusha ahandi.
Meteo Rwanda ikaba iboneraho gusaba Abaturarwanda, cyane cyane abatuye ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza birimo imyuzure n’inkangu, abatuye ahakunze kwibasirwa n’umuyaga ndetse n’abaturiye imigezi kwitwararika, kandi bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite gukumira Ibiza mu nshingano zazo.