Imvugo ya “#SafariNyubaha ” ikomeje kurikoroza mubakoresha imbuga nkoranyambaga
Muri iyi minsi kubera ikoreshwa rya murandasi cyane rikomeje kwaguka hirya no hino ku Isi, ninako ibibera kuri uyu mubumbe bihita bigera kure cyane mu gihe gito ahanini bikwirakwizwa na bamwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga zisigaye zifata umwanya munini wa benshi.
Mu minsi ishize mu karere ka Nyagatare haturutse inkuru imaze iminsi irikoroza ku mbuga nkoranyambaga aho hakwirakwijwe amashusho y’umukozi w’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano Dasso wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi warwanye n’umusaza witwa Safari George.
Ibi byabaye ubwo aba bayobozi bari muri gahunda yo kugenzura abaturage baragira ku muhanda kandi bibujijwe; muri iryo genzura baje guhura n’inka z’umuturage barashyamirana Dasso aza kwiruka ajya gufata umusaza witwa Safari ari nawe nyir’izo nka, mu kugundagurana birangira uwo musaza anize Dasso, aratabaza.
Aya mashusho yakurikiwe n’abayateyemo urwenya ku mbuga nkoranyambaga abandi bagasaba ko abagaragaye muri iyi mirwano babihanirwa ngo kuko bari gusebya imiyoborere myiza, kuri ubu amakuru mashya ahari ni Gitifu na Dasso bamaze guhagarikwa mu kazi.
Kuva uriya munsi kugeza ubu ‘Safari Nyubaha’ izina ryatangiye kwamamara mu gihe gito nyuma y’amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.
Muri ayo mashusho Gitifu na Dasso bari bari mu gikorwa cyo kugenzura abaturage baragira inka ku muhanda kuko bitemewe. Ni muri urwo rwego baje kugera no kuri Safari nkuko twabigarutseho haruguru.
Mu kujya gufata Safari, Dasso niwe wirukanse ajya gufata uyu musaza. Akimugeraho, Safari yamurushije imbaraga aramuniga, Dasso atangira gutabaza avuga ko Safari amwishe.
Mu gutabaza, Gitufu yaje yiruka n’inkoni ye maze afata Safari wari uri hejuru Dasso amusaba kumwubaha ati ‘Safari Nyubaha’ (ni nko kuvuga ngo nyubaha ureke kurwana na Dasso). Mu majwi humvikanamo abandi bavuga ngo ‘Nibahamagare ku murenge’.
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga Safari yabaye Safari ndetse hari n’abakoze imipira yanditseho ijambo ‘Safari nyubaha’ mu kugaragaza ko bari inyuma ya Safari wirwanyeho, gusa hari n’abandi bamunenze kuko yarwanyije abayobozi.
Abamushyigikiye bo bavuga ko atari gutega imisaya ngo bamukubite bityo bakamushima kuko n’abayobozi bakoze amakosa batari bakwiye kurwana n’umuturage ahubwo bari gukoresha itegeko kuko ubwaryo riremereye cyane.
Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri Tv1 gikorwa na KNC ndetse na Mutabaruka basesenguye iki kibazo cya Safari, Dasso na Gitifu, buri umwe avuga uruhande ahagazeho.
KNC yavuze ko yanyuzwe n’ukuntu Safari yubashye umuyobozi w’Akagari agahagarika kurwana na Dasso, yongeraho ko ibyo Safari yakoze kwari ukwirwanaho.
KNC yavuze ibi ashingiye ku nkoni Gitifu na Dasso bari bafite n’ukuntu babanje gukubita umushumba ndetse no kuba hari amajwi yumvikana bavuga ngo ‘tugende tugakubite kariya gasaza’ ariko ntibibahire bagasanga Safari yihagazeho.
Mugenzi we Agel Mutabaruka yagaragaje ko Safari yakoze urugomo kuko yarwanye n’abayobozi ariko mugenzi we KNC amubwira ko adashyigikiye ibyo Safari yakoze, gusa nanone ngo ntiyari gutega imisaya ngo bamukubite ibiboko bari bitwaje.
Mutabaruka yagize ati: ’’Niba twaravuze ngo Rukara wishe umuzungu ni umunyarugomo kuki tutavuga ko na Safari ari umunyarugomo?”.
KNC yahise amusubiza ati: ’’Sasa rero njyewe sinshigikiye ko Safari (…) ariko nanone Safari ntabwo yari gutega imisaya ngo bamukubite biriya biboko (…) ariko ikintu nakundiye Safari ni uko yumvise bamubwira bati ubaha akavuga ati ndagiye. Ahangaha rero Safari ntabwo yigeze akora biriya bintu mu buryo bw’urugomo”.
KNC yakomeje agira ati “Ashobora kuba yarakoze andi makosa yatumye baza kumufata wenda mu buryo burengeje imbaraga z’umurengera ariko ntabwo Safari yigeze akora urugomo kugira ngo arwanye inzego, kuko yabwiye n’umushumba we ati iruka wirwana n’inzego z’umutekano. Safari yibwiriye umushumba we ati “Genda uramenye utarwana n’inzego”, Safari nawe uramubona yiruka”.
KNC we yavuze ko we ku giti cye adashyigikiye ko hari urwego rwakoresha imbaraga kuko itegeko ubwaryo rikomeye ndetse rikomeye kurusha imbaraga z’umuntu.
Amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien ni uko Gitifu na Dasso bamaze guhagarikwa mu kazi bakoraga aho bashinjwa gukoresha imbaraga z’umurengera.
Mayor wa Nyagatare ubwo yari abajijwe na IGIHE niba Safari George (Safari Nyubaha) yaratawe muri yombi, yavuze ko ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwira kwira urwenya rukorwa n’abamwe mubazikoresha mu Rwanda bagaruka kuri Safari George.
https://twitter.com/icyokere/status/1431499811728076801