AmakuruImyidagaduro

Imvo n’imvano y’interuro “Ibi bigomba guhinduka” ikoreshwa n’abanyarwenya ‘Daymakers.ent’

‘Daymakers’  itsinda ry’abanyarwenya bakomeje kwigaragaza mu ruganda rw’imyidaguro mu gusetsa n’urwenya (comedy) mu Rwanda bakunze kumvikana cyane bakoresha interuro igira iti ‘Ibi bigomba guhinduka’  hari icyo bavuga ku imvano yaya magambo.

Nubwo gusetsa abantu benshi mu Rwanda babifata nk’ibintu biri aho gusa bitatunga umuntu aba banyarwenya mu kiganiro bagiranye na ktradio bavuga ko ibyo gukora umwuga wo gusetsa bisaba kubyihugura no kwimenyereza kubikora nk’akazi, n’ubwo hari abantu usanga bazi gutera igiparu abantu bagaseka cyane ariko bakaba badashobora kubikora nk’umwuga kuburyo byabatunga.

Interuro  “Ibi bigomba guhinduka” ni imwe mu zikunda kumvikana cyane mu mashusho (Video) aba banyarwenya bakunda gukoresha cyane ku mbugankoranyambaga, Daymakers bavuga ko ari uburyo bahisemo gukoresha bakebura abantu badakora ibintu neza cyangwa ibindi bitagaragara neza muri sosiyete rubanda nyamwinshi.

Zabba The Missedcall aganira na Teradignews yagize ati “Bigomba guhinduka ni interuro yatangijwe nabamwe mubagize Daymakers aribo Etienne na Japhet Mazimpaka , nyuma tubonye imaze gukundwa duhitamo kuyikora bihoraho ikaba nka urwenya rw’uruhererekane ‘comedy series’ yabo ihoraho ndetse tugakomeza kuyimenyekanisha, hirya no hino kumbuga nkoranyambaga.”

Daymakers.ent ni itsinda rigizwe n’abasore batanu 5 harimo uwarishinze  Emmanuel Mugisha uzwi nka Kibonge , Niyonkuru Clinton uzwi nka Zabba The Missedcall , Etienne 5k, Mazimpaka Japhet, Makanika .

Iri tsinda rimaze igihe gito rigaragaza ko gusetsa ari impano ukwayo, ariko uzi gusetsa wese adashobora kujya ku rubyiniro ngo akore ibirori abantu bishime.

“Intego yacu ni ukuzamura Uruganda rwo gusetsa mu Rwanda ( Comedy Industry) mu rwanda ikagera kurwego rushimishije tubigizemo uruhare ninayo mpamvu twihuje kugirango duhuze imbaraga tugendeye kubashoboye.”

Aba banyarwenya bavuga ko hari byinshi bamaze kwigira kuri mugenzi wabo Clapton (Emmanuel Mugisha) birimo kuba yarabigishije, ukubaka urwenya rukavamo inkuru ndende umuntu yanavuga iminota itanu kandi bakayirangiza abantu babumva batararambirwa.

Ubu buryo bwo kuvuga inkuru rero imbere y’abantu ikamara umwanya munini, ngo nicyo umuntu wese wifuza kujya mubyo gusetsa cyangwa comedy  nk’umwuga akwiye kwigishwa mbere y’uko awutangira.

‘Daymakers.ent’ ni itsinda rigizwe n’abasore batanu babanyarwenya ryashinzwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 ku gitekerezo cya Clapton Kibonke hagamijwe kwiteza imbere no gushinga no kwagura impano zabo muruganda rwa comedy.

Abasore bagize Daymakers.ent
Twitter
WhatsApp
FbMessenger