ImyidagaduroUmuziki

Imva n’imvano y’amashusho y’indirimbo “Mfumbata ” ya Urban Boys bivugwa ko bayakopeye ahandi hantu

Nyuma y’iminsi itanu yonyine hasohotse amashusho y’indirimbo “Mfumbata” ya Urban Boys, abantu bakunze kugenda bavuga ko iyi ndirimbo yaba yarashishuwe kubandi bahanzi babanyamahanga nka Jason Derulo, Diamond Platinumz n’Umunya-Nigeria Humblesmith.

Iyi ndirimbo igisohoka yishimiwe n’abantu benshi bitewe n’uburyo amashusho yayo asa, imyitwarire y’abayigaragaramo, aho yakorewe n’ibindi bitandukanye. Ndetse abenshi bahamyaga ko nyuma y’uko Safi agiye , iri tsinda rigiye gukomera aho gusubira inyuma nkuko babikekaga.

Nizzo wo mu Itsinda rya Urban Boys aratangaza ko kuba mu mashusho y’indirimbo yabo ‘Mfumbata’, haragiye hagaragaramo  uduce twumwe na tumwe dusa nk’uturi mu ndirimbo z’abandi bahanzi b’abanyamahanga bitavuze ko ari ukwigana kuko abantu bashobora guhuriza ku kintu kimwe.

Muri iyi ndirimbo hagaragaramo Humble Jizzo yicaye hejuru ya pisine, hicayemo umukobwa umwe hari n’abandi babiri bari iruhande rwabo bicaye ku mapine y’imidoka. Inyuma yabo kandi haba hari insakazamashusho nini igaragaza uduhanga twinshi dufite ibara rya zahabu ari nabyo bivugwa ko biganye Indirimbo ya Jason Derulo yitwa Tip Toe nayo igaragaramo utu duhanga.

Hari ahandi hagaragaramo Nizzo, Humble Jizzo n’abandi bakobwa aho inyuma yabo haba hari igikuta cy’umweru n’imirongo y’imikara, ababisesenguye bavuze ko byiganywe mu ndirimbo ya Diamond yitwa Sikomi.

Ahandi havugwaho kuba hariganywe ni aho Humble Jizzo aba ari kumwe n’abakobwa benshi baryamye ku mapine y’imodoka asize amabara atandukanye, bakikijwe n’ingunguru nazo ziba zifite ayo mabara, naho hasa neza n’ibiri mu ndirimbo ya Humblesimith yitwa Focus.

Mu kiganiro yagiranye nabagenzi bacu bo kuri  Eachamps dukesha iyi nkuru ,  Nizzo wo muri Urban Boys yavuze ko izo ndirimbo bivugwa biganye ntazo azi ndetse ko n’ubwo zaba zihari byaba bigaragaza ko u Rwanda na rwo rumaze gutera intambwe nk’iyo abo banyamahanga  bateye.

Yagize ati “izo ndirimbo ntazo nzi, gusa ziramutse zinahari, ndatekereza ko ubwo umuntu yaba ageze ku rwego rurenze. None se niba bafite uko bategura amashusho y’indirimbo zabo mu buryo bukaze, ubwo navuga ko no mu Rwanda haba hatangiye kuza uburyo burenze.”

Nizzo yakomeje avuga ko binashoboka ko abantu bashobora guhuza ibitekerezo bagakora ibintu bisa, ariko uwabikoze nyuma akaba ariwe ushinjwa kwigana. Iyi ni indirimbo ikunzwe cyane hano mu Rwanda dore ko imaze kurebwa n’abantu bagera 64,760 bayikuye kurubuga rwa Urban Boys rwa Youtube.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger