AmakuruPolitiki

Impunzi 75 zo muri Libya ziteguye kurira indege ziza mu Rwanda

Nyuma y’uko leta y’u Rwanda yemeje ko izakira impuzi  500 z’Abanyafurika bahunze ibihugu byabo bashaka kujya i Burayi, guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko impunzi 75 ziteguye kurira indege zizanwa mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Guverinoma y’ u Rwanda yAsinyanye n’ Ishami ry’ umuryango w’ Abibimbye ryita ku mpunzi amasezerano yemera kwakira impunzi 500 z’ Abanyafurika bahunze ibihugu byao bashaka kujya ku mugabane w’Ubulayi, ubu bakaba bari mu gihugu cya Libya.

The New Times yatangarijwe n’umuntu ukora muri Minisiteri y’ ubutabazi ko bamaze gushyikirizwa urutonde rw’ impunzi 75 ziteguye kuzana mu Rwanda.

Avuga ko kuri ubu hari gushakwa visa zizemerera gusohoka muri Libya, n’ indege yo kuzizana. Ibi ngo biri gukorwa na UNHCR.

Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe Ubutabazi aheruka kugirana n’ abanyamakuru yavuze ko izi mpunzi zizava muri Libya zizakirirwa mu nkambi y’ agateganyo ya Gashora.

Amasezerano yo kuzakira u Rwanda rwashyizeho umukono avuga ko u Rwanda ruzatanga aho izi mpunzi zituzwa, hanyuma ibijyanye no kuzubakira no kuzitunga bigakorwa na UNCHR.

Imibare itangwa n’ umuryango w’abibumbye ivuga ko muri Libya hari impunzi 5 000 , muri zo 70% zikaba zikeneye ibihugu bizakira.

Minisitiri Kamayirese Germaine avuga ko ikibazo cy’ impunzi z’ Abanyafurika bahunga ibihugu byabo bashaka kujya i Burayi ari ikibazo cya Afurika, bityo ko Abanyafurika aribo bagomba kugikemura.

Ibihumbi by’ abimukira bamaze gupfira mu Nyanja ya Mediterane bagerageza kujya i Burayi. Mu byo bahunga muri Afurika harimo ubukene, amakimbirane n’ intambara bishingiye kuri politiki n’ ibindi.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 150, ziganje Abarundi n’ Abanyekongo. Zimwe ziba mu nkambi 6 ziri mu ntara zitandukanye z’ igihugu izindi ziba mu migi nka Kigali na Huye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger