AmakuruIkoranabuhanga

Impinduka kuri Twitter ku bahererekanya ubutumwa bw’abagenzi babo

Urubuga rwa Twitter rwahinduye uburyo abarukoresha bakoraga basangizanya ubutumwa abandi bashyizeho (Retweet).

Uburyo bushya bwo gusangiza abagukurikira ubutumwa ukuye kuri mugenziwawe, ubu noneho ushobora kubwongera no kubuvugurura wifashishije amafoto cyangwa ibindi bitandukanye bikoreshwa kuri Twitter .

Uru rubuga rwahishuye ko ubu abarukoresha bashobora kongera ku butumwa bw’abandi bagiye gusangiza ababakurikira bagashyiraho andi mafoto, amashusho, na GIFs (amafoto yihinduranya).

Twitter yashyizeho ubu buryo bushya bwo gukora ‘Retweet’ ku bakoresha iOS, Android no ku rubuga rwa Twitter kuri telefoni. Ubu buryo ntiburashyirirwaho abakoresha Twitter bifashishije mudasobwa.

Ubu buryo bushya buboneka neza mu porogaramu nshya za ‘Twitter’, muri ubu buryo bushya, ubukoresha yemeza ku kamenyetso ka ‘Retweet’ nk’uko bisanzwe hanyuma agakanda ahanditse ‘Retweet with comment’ agahita abona aho kwandika, munsi yaho hagaragara utundi tumenyetso turimo ak’amashusho n’aka GIF ukandaho ukabasha kubyongera ku butumwa undi muntu yari yashyize kuri Twitter.

Buri munsi uru rubuga rwandikwaho ‘Tweets’ zisaga miliyoni 500, bungana na 5787 buri segonda. Iyi mibare yatangajwe bwa mbere mu 2014 gusa ntirahinduka.

Twitter yashinzwe n’abagabo b’Abanyamerika barimo Jack Dorsey, Noah Glass, Biz Stone na Evan Williams muri Werurwe 2006.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger