Impapuro mpimbano za Tshisekedi zishobora guha Kabila amahirwe yo kongera kuyobora Congo
Kubusabe bw’Ubutabera bwa Congo, ubw’u Bubiligi bwemeje ko umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Congo, Félix Tshisekedi, watangajwe ko ariwe watsinze amatora,yakoresheje impamyabumenyi y’impimbano mu gihe yatangaga kandidatire ye.
Ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi cyari byabajije ishuri Félix Tshisekedi avuga ko ryamuhaye impamyabumenyi ryitwa Institut des carrières commerciales (ICC) iryo shuri ryasubije ko urupapuro rw’umutsindo Félix Tshisekedi yatanze muri Komisiyo y’amatora rutari mu zo iryo shuri ritanga.
Ishyaka rya Tshisekedi ryavuze ko impapuro mpibano bamushinja gukoresha zitigeze zikoreshwa mu gutanga kandidatire muri komisiyo y’amatora. Ariko Televiziyo VRT yo ivuga ko urwo rupapuro rwakoreshejwe
Ubushinjacyaha bukuru bw’urukiko rw’ubujirire rw’ahitwa Matete i Kinshasa bwagize amakenga ku buryo muri Kanama 2018 bwohereje abakora iperereza mu Bubiligi ngo bafashe ubutabera bw’u Bubiligi kumenya ubuziranenge bw’urupapuro rw’umutsindo rwa Félix Tshisekedi.
Ubuyobozi bw’ishuri Félix Tshisekedi avuga ko yizeho bwemeje ko urupapuro rw’umutsindo ari uruhimbano, ubwo buyobozi bwahaye ubutabera bw’ububiligi dosiye yuzuye ya Félix Tshisekedi, muri iyo dosiye bikaba bigaragaramo ko koko Félix Tshisekedi yari yanditse muri iryo shuri mu gihe cy’imyaka 20 ariko ntabwo yigeze akora ibizamini bihagije byari gutuma yimukira mu mwaka ukurikiyeho.
Abaminisitiri, Didier Reynders w’ububanyi n’amahanga na Koen Geens w’ubutabera bemereye televiziyo VRT ko ubutabera bw’ububiligi bwafashije ubutabera bwa Congo muri iyi dosiye ya Félix Tshisekedi.
Abakora isesengura ku bimaze iminsi bibera muri Congo baremeza ko iki kibazo cy’impapuro mpimbano kiri mu byerekana ko Félix Tshisekedi ngo yaba yaragizwe igikoresho na Perezida Kabila akamutangaza nk’uwatsinze ngo ajijishe bityo bimuhe uburyo bwo kugumana ubutegetsi akoresheje gutangaza ko yatsindishije abadepite benshi mu nteko nshinga mategeko y’igihugu n’inteko nshingamategeko z’intara bityo Ministre w’intebe na Ministeri zikomeye, Perezida wa Sena, Perezida w’inteko na ba Guverineri benshi bakava mu bashyigikiye Perezida Kabila.
Niba ubutabera bwa Congo bwari buzi ko Félix Tshisekedi yatanze impapuro z’impimbano ukwezi kumwe mbere y’amatora bukamureka ntiyangirwe kwiyamamaza bishatse kuvuga ko yakingiwe ikibaba n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila bwifuzaga kumukoresha niba batari basanzwe hari ibyo bumvikanye kuva mbere.
Mu itegeko nshinga rya Congo havugwamo ko hagize impamvu ituma Perezida adashobora gukomeza imirimo ye asimburwa na Perezida wa Sena, niba rero Perezida wa Sena azava mu bashyigikiye Kabila hari n’igihe ashobora kuba Kabila ubwe maze muri manda ya Tshisekedi hagati hakazaba impamvu ituma Tshisekedi ava ku butegetsi bigatuma Kabila agaruka ku butegetsi atavunitse kandi n’itegeko rikabimwemerera.