AmakuruImikino

Impanuro za Aliou Cisse utoza Senegal ku banyafurika birirwa birukanka ku batoza babanyaburayi

Aliou Cisse utoza Senegal utoza Senegal yasabye abayobozi b’ibihugu bya Afurika kujya bagirira icyizere abanya gihugu bakabaha gutoza amakipe y’ibihugu byabo aho kwirirwa birukanka imisozi bajya gushaka abatoza babanyaburayi cyane ko banabahemba akayabo k’amafaranga menshi.

Duhereye na hano mu Rwanda, amakipe y’ibihugu byo muri Afurika usanga akunze kuba atozwa n’abanyaburayi yewe banahembwa amafaranga menshi cyane, usanga iyo abanyagihugu bagiye gusaba akazi ko gutoza amakipe y’ibihugu byabo babima amahirwe.

Ibi rero ni byo byatumye Aliou Cisse agaruka ku rugendo rwe rw’uburyo yahawe ikipe y’igihugu ya Senegal ndetse anasaba abayobozi bafite aho bahurira n’umupira w’amaguru mu bihugu bya Afurika ko bakwiye kujya bagirira icyizere abanyagihugu kuko nabo bashoboye cyane ko usanga banahembwa amafaranga make ugereranyije nayo baha aba bazungu baba baturutse hanze ya Afurika.

Aliou Cisse yagize ati “Abayobozi b’umupira w’amaguru muri Senegal bashakaga guha ikipe y’igihugu umuzungu wabasabaga amafaranga menshi cyane. Nagiye gusaba El Hadji Diouf nabandi bahoze bakina umupira babanya-Senegal ko bahaguruka tukajya gusaba leta ko baduha ikipe y’igihugu tukayitoza ariko byaragoranye kubera ko Minisitiri yashakaga kuyiha umufaransa Alain Giresse wabasabaga amamiliyoni y’amafaranga ngo atoze ikipe y’igihugu ya Senegal.”

Yakomeje agira ati ” Nyuma y’iminsi myinshi baganira n’uyu mufaransa batumvikana, Minisitiri yantumiye mu biro bye mba mbonye amahirwe yo guhura na we nkamusaba ko yampa ngatoza ikipe y’igihugu, naramubwiye nti njye ntabwo ndeba ku mamiliyoni mwampemba ahubwo munyemerere mumpe amahirwe nshungure igihugu cyanjye.”

Ati ” Uyu munsi mu gikombe cya Afurika ngeze kuri Final nsinze abatoza babanyaburayi 9, Imana yaramfashije nsinda na Alain Giresse bashakaga guha ikipe y’igihugu ya Senegal, uyu munsi ndasaba abayobozi b’umupira muri Afurika guha abavandimwe babo amahirwe aho guta umwanya n’amafaranga birukanka ku banyaburayi. Twubahe Afurika. ”

Uyu Alain Giresse washakaga gutoza Senegal atoza ikipe y’igihugu ya Tunisia ndetse yasezerewe na Senegal ya Aliu Cisse, uyu mufaransa yanifurije insinzi Senegal ku mukino wa nyuma uraba kuri uyu wa gatanu uzabahuza na Algeria.

Aliu Cisse yasabye abayobozi b’umupira w’amaguru muri Afurika guha amahirwe abatoza babanyafurika bakabaha amakipe y’ibihugu kuko na bo bashoboye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger