AmakuruImikino

Impamvu yateye abakinnyi barahangana na Mukura gusengera ku Kibuga cy’indege

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukuboza, abagize ikipe ya Hilal SC El Obeid yageze i Kigali ariko bageze ku kibuga cy’indege barasenga bituma abantu babibazaho.

Itsinda ry’abakinnyi 22, abatoza batanu n’abaherekeje iyi kipe nibo bageze i Kigali saa cyenda n’iminota icumi bazanye n’indege ya Ethiopian Airlines.

Icyabateye gusengera ku kibuga cy’indege i Kanombe, ni uko bahageze amasaha yo gusenga akabafata bigatuma basengera aho bari bageze nkuko abasengera mu idini rya Isilamu babigenza.

Abakinnyi b’iyi kipe yo muri Sudani biganjemo abasengera mu idini rya Isilamu, nkuko amahame y’idini ryabo abategeka iyo amasaha yo gusenga ageze, usengera aho ugeze hose. Ni yo mpamvu yabateye gusasa umwitero hasi maze barapfukama barasenga.

Aba bafana ba Mukura VS bari bitwaje ibyapa biriho amagambo aha ikaze mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Huye ikipe ya Hilal SC El Obeid byari byanditseho ‘Visit Rwanda’ na ‘Visit Huye’.

Mu gihe abakinnyi bakirwaga umutoza mukuru w’iyi kipe, Frank Nuttall ukomoka muri Écosse yagize ibibazo by’ibyangombwa bituma atinda gusohoka, ategerezwa iminota 50.

Mu gihe bari bamutegereje bamwe batangiye kwiragiza Imana kuko amasaha yo gusenga yabafashe bakiri mu kibuga cy’indege.

Babajije abantu bari ku kibuga cy’indege ahari umusigiti, ariko ntibawubona hafi aho bituma bubahiriza rimwe mu mahame y’idini ya Isilamu aho bari. Umusore witwa Mohamed Tahir, ukinira Ikipe y’Igihugu ya Sudani yarambuye umwitero yari afite maze arasenga.

Baraye i Kigali ariko kuri uyu wa kane ni bwo baragera i Huye aho bazakinira na Mukura mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup. Ni umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije muri Sudani 0-0.

Abakinnyi 22 ikipe ya El Hilal SC El Obeid yazanye mu Rwanda

Ahmed Abdel-Aziz, Ahmed Ibrahim, Eshag Hassan, Amin Ibrahim Elmani, Mohamed Hassan, Abdeen Maki, Ramadhan Elfaki, Yousuf Ally Mohamed, Mudather Eltaib El Tahir, Awadelkarim Kafi Geidom, Anwar Sadat, Ahmed Youssuf, Khalid Yahya, Ali Omer, Gismalla Maaz Abdelraheem, Mohamed Osman Tahel, Zakaria Hyder, Nasr Eldin El Shigail, Bakri Bashir, Omar Sultan, na Guta Regassa Abebe.

Bageze ku kibuga cy’indege barasenga

Imodoka bagiyemo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger