AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Impamvu nyamukuru yateye Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel kwegura

Kuwa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, nibwo Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi  Charles Yves Jean Ghislaine Michel yamenyesheje inteko ishinga amategeko ko yeguye ku mirimo ye nyuma yo kugaragarizwa n’abaturage ko Guvernoma ye batayifitiye icyizere.

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles, yafashe ingamba zo kwegura ahita anabimenyesha umwami Philipe ko atagifite inshingano yahawe.

Uyu mukuru wa Guverinoma yeguye nyuma y’uko amashyaka akomeye yari mu ihuriro rimushyigikiye yaryivanyemo, amuziza mu gushyigikira amasezerano arengera abimukira icyo gihugu giheruka gusinya.

Ayo masezerano yasinyiwe i Marackech muri Maroc mu cyumweru gishize. Akaba yarahawe umugisha n’umuryango w’abibumbye.

Yemejwe n’ibihugu 164 birimo n’u Rwanda, ariko nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nka Autriche, Hongrie, u Butaliyani, Pologne na Slovakia, byanze kuyemeza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Ababiligi ubwo yemeraga aya masezerano bamwe bahise batangira kwigaragambya, bavuga ko ayo masezerano ashobora kongera ikibazo cy’abimukira bakiyongera kurushaho.

Abatye Ububiligi bakunze kumvikana cyane bashinja  Minisitiri w’Intebe Michel kutabagisha inama mbere yo gushyira umukono kuri ayo masezerano.

Ubwo yari imbere y’Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri, Michel yagize ati “Nafashe umwanzuro wo kwegura. Ubu ngiye kumenyesha umwami ubwegure bwanjye.”

Kubera ayo masezerano yemejwe, Ishyaka rikomeye ry’Abafulama N-VA ryahise ryivana muri guverinoma, ryamagana umwanzuro Minisitiri w’Intebe yafashe.

Abarwanyije icyemezo cya Minisitiri cyo gusinya amasezerano basabye ko hakorwa itora rigamije kugaragaza niba Inteko Ishinga amategeko igifitiye icyizere guverinoma ye, ahitamo guhita yegura.

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles, yahawe inshingano zo kuyobora kuri uyu mwanya guhera muri 2014, nukuvuga ko yari amaze imyaka 4 hafi 5 afite izi nshingano.

Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi yeguye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger