Impamvu nyamukuru Ama-G The Black abangikanya umuziki n’indi mirimo irimo ubworozi by’inkoko
Umuraperi Ama-G The Black atangaza ko adatunzwe n’umuziki gusa, ahubwo awubangikanya n’indi mirimo irimo korora inkoko no gukanika kandi bikaba bimwinjiriza amafaranga angana n’ayo mu muziki.
Hakizimana Amani uzwi mu muziki nka Amag The Black ntakunze kuvuga igikorwa cya umurimo akora winjiza agatubutse kurusha ibindi yemeza ko imirimo yose yuzuzanya , igenda ifashanya ntawo usumba undi , Yagize ati “bigenda bifatanya, bigenda byungikanya. Hari igihe umuziki uyazana nkayashora mu bindi, hari igihe na byo biyazana nkayashora mu muziki.”
Uyu muhanzi akomeza avuga ko muri iyi mirimo nta murimo numwe yareka kuko yose yinjiza ku kigero cyayo ngo umuziki urinjiza ariko ibiraka ntibiboneka buri gihe ariko indi mirimo yo yinjiza make ariko akaboneka buri gihe.
Yagize ati “byose burya birinjiza, burya byose iyo ubikunda biba byinjiza kukigero cyabyo. Iby’umuziki byo ushobora no kumara amezi abiri nta gitaramo urakora, ubwose waba urya iki? Umuziki n’ubwo wakora igitaramo ugahita ubona amafaranga menshi, hari n’utundi tugenda tuyabona buri munsi ku buryo duteranyije byangana.
AmaG The Black yemeza ko nta akazi na kamwe atakora mu gihe kaba kamwinjiriza amafaranga cya kamutunze , Uyu muraperi ni umukanishi w’ibyuma bikonjesha (Frigo), umukinnyi wa filime nyarwanda, ni n’umworozi w’inkoko ndetse ngo agenda akora n’ibindi byinshi bitandukanye bimwinjiriza agafaranga.