Impamvu mu Rwanda gukingira COVID-19 byimuriwe muri za Gare
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse gutangaza ko guhera ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, buri wese ufite imyaka 18 kuzamura wacikanwe no guhabwa urukingo rwa COVID-19, “ashobora gukingirirwa aho ashaka muri gare ya Nyabugogo, Nyarugenge, Nyanza, Remera na Kimironko.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko gahunda yo gukingirira abantu aho bategera imodoka yatekerejweho hagamijwe kurushaho kwegera abaturage, nyuma y’uko umuvuduko wo kwikingiza COVID-19 muri Kigali wasaga n’uwagabanyutse.
Ibi yabisonuye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Ngamije yasobanuye impamvu iki cyemezo cyafashwe.
Yanditse agira ati “Mu byumweru bibiri bishize muri Minisiteri y’Ubuzima twagowe no kurenga abantu 93% bakingiwe mu bafite imyaka 18 kuzamura muri Kigali! Mu gutekereza kure, komite ishinzwe iby’ikingira yafashe icyemezo cyo kwifashisha indi gahunda! Kwegera abagenerwabikorwa aho bategera imodoka muri Kigali… Ubwitabire buratangaje.”
RBC kandi iheruka gutangaza ko mu gihugu hose, guhera ku wa 16 kugeza kuri 21 Ugushyingo 2021 harimo gukingirwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza bagejeje igihe.
Iti “Abazakingirwa ni abafite imyaka 18 kuzamura. Abaganga bazajya babasanga ku bigo byabo cyangwa kaminuza zabo ndetse bakazajya babimenyeshwa mbere.”
Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko abarenga 50% by’abaturage bafite imyaka 18 kuzamura mu Rwanda bamaze kubona doze imwe y’urukingo rwa COVID-19.