AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

Impamvu MTN Rwanda iri gukora nabi yamenyekanye

Abakoresha itumanaho rya MTN Rwanda bakomeje kwinubira uburyo serivisi zimwe zitagikora ndetse bamwe bafite amafaranga kuri Mobile money bikaba byarababereye imbogamizi bakaba batabasha kubona uko bayakuraho, zimwe mu mpamvu ziri gutera iki kibazo zamenyakanye.

Muri gicurasi 2017 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano MTN Rwanda Ltd kubera icyo rwise ‘kutubahiriza inshingano ziri mu ruhushya ruyemerera gutanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda’. Serivisi yatangiye gutanga mu 1998.

Iyi sosiyete imaze  gushinga imizi mu Rwanda icyo yari yahawe Ibihano bingana no kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera Miliyari zirindwi na miliyoni mirongo itatu (7,030,000,000 Frw).

Mtn yongeye gushyirwa mu majwi mu ntangiro za Nzeri 2017 , kubera gutwara amafaranga y’abayikoresha serivisi yo kohererezanya amafaranga itabamenyesheje, gusa nyuma y’uko bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bamaganye iki kintu bakanasaba RURA ko yabikurikirana, MTN yemeye kwishyura abo yari yatwariye amafaranga bose ndetse iranabikora.

Kuri ubu Mtn yongeye gushyirwa mu majwi ko hari servisi zayo zimaze igihe zidakora zirimo, mobile money , kugura amapaki atandukanye ndetse n’izindi. Ibi byose bikora rimwe na rimwe ubundi bikanga gukora bya hato na hato kubera impamvu ubuyobozi b’iyi sosiyete bwita iza tekiniki.

Amakuru agera Teradig News kuri ubu yemeza ko impamvu iyi sosiyete iri gukora nabi ndetse igatuma abayikoresha bayinubira ari ukubera yafunze iminara imwe n’imwe yayo ndetse ikaba idateze gusimbuzwa mu minsi ya vuba.

Iyi minara itandukanye y’iyi sosiyete ngo yarangiritse, ikaba izakorwa mu mwaka utaha wa 2018, bikaba bikomeje kuba ikibazo ku bakoresha iyi sosiyete batazi uko byagenze kuko hari bimwe mu byo bari kwifuza gukora bikanga.

Gusa iyi sosiyete ikomeje gusaba  abakoresha serivisi zayo zitandukanye kwihangana kuko abashinzwe tekiniki bakomeje gukurikirana iki kibazo cyabayeho bakaba bavuga ko mu minsi ya vuba kizaba gikemutse n’ubwo tutabyizeza abakoresha iri tumanaho.

Abandikiye iyi sosiyete kuri Twitter ni benshi kandi bakomeje kugaragaza ko bari kubangamirwa no kuba hari ibibazo muri serivisi za Mtn, hakaba hategerejwe umwanzuro RURA iza gufata.

Twabajije MTN Rwanda kuri Twitter ariko nubu ntibaradusubiza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger