Impamvu itangaje perezida Museveni yahisemo guca imyenda ya caguwa muri Uganda
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yaciye imyenda ya caguwa muri iki gihugu, avuga ko aba ari iy’abantu bo mu bihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabye Imana.
Ibi Perezida Museveni yabigarutseho ku wa Kane ubwo yatahaga inganda esheshatu zuzuye mu cyanya cyahariwe inganda mu gace ka Mbale.
Perezida Museveni yasabye abaturage ba Uganda kwitabira kugura ibicuruzwa bikorerwa iwabo kuko aribyo bizatuma igihugu gitera imbere.
Yakomeje avuga ko yafashe umwanzuro wo guca imyenda ya caguwa ndetse na mubazi z’umuriro w’amashanyarazi zakurwaga mu bihugu by’amahanga.
Ati “Muhagarike kugura imyenda ya caguwa, iyi myenda ni iy’abantu bapfuye, iyo abazungu bapfuye, bashyira hamwe imyenda yabo bakayizana muri Afurika, mumfashe duhagarike imyenda ya caguwa twitabira kugura ikorewe hano. Tugiye guhagarika imyenda ya caguwa kugira ngo duhe inganda zacu akazi. Uzagerageza kunyitambika ntabwo nzamworohera. Ntabwo tuzongera kwemerera imyenda ya caguwa kwinjira muri iki gihugu.”
Perezida Museveni afashe iki cyemezo mu gihe n’ubundi igihugu cye gikomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga kubera itegeko rihana ubutinganyi riherutse kwemezwa.
Kugeza ubu nubwo amahanga ntacyo aravuga kuri iki cyemezo cya Museveni, gishobora kuba intandaro y’uko Uganda yafatirwa ibindi bihano nk’uko byagenze k’u Rwanda ubwo rwafataga umwanzuro nk’uyu wo guca caguwa.