Amakuru ashushye

Impamvu ibizamini bya leta byatangirijwe mu Karere ka Huye ku rwego rw’Igihugu

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yabwiye abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange cyayo ko hari ibyo bagomba kwitwararika kugira ngo bazabisoze neza.

Yabivuze kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga ibyo bizamini ku mugaragaro mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare ‘Indatwa n’Inkesha (GSO de Butare).

Yababwiye ko nta rwitwazo bafite kuko bahawe umugisha.

Yagize ati “Kirazira kikaziririzwa gutsindwa; icya mbere tumaze kubaha umugisha; icya kabiri gusiba ibizamni kandi ari ibyanyu; icya gatatu gukerererwa ibizamini kandi bifite amasaha bitangiriraho; icya kane kwiba (gukopera).”

Dr Munyakazi yatinze ku kijyanye no gukopera abasaba kubyirinda kuko byabazanira ingaruka mbi.

Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2019 abana biga mu mashuri abanza basoje ibizamini bya Leta neza nta n’umwe ukopeye asaba bakuru babo batangiye kubikora uyu munsi kubafatiraho urugero rwiza.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko turangije ibizamni by’amashuri abanza nta mwana n’umwe mu Rwanda ruzima twigeze dufata akopera kandi imyaka ishize barabikoraga. Uwo muhigo rero twihaye turifuza ko ukomeza; namwe murakuze muzi icyo gukora.”

Yababwiye ko icyo bifuza ari uko bazakora ibizamini neza kuko bize neza kandi bateguwe.

Ati “ Ni mwe ba mbere mugiye gukora ikizamini cya leta twarabatoje uburyo ikizamini kitateguwe n’amashuri yanyu kiba gikoze.”

Ku kijyanye nuko bagiye kubitangiriza mu Karere ka Huye ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu ari uko  bashaka ko yongera kuba igicumbi cy’uburezi.

asobanuye ko mu minsi ishize Huye yasubiye inyuma ariko bifuza ko yongera kuba iya mbere.

Ati “Mu bihe byashize Akarere Ka Huye mu bikorwa by’uburezi kigeze kuba aka mbere; kigeze kuba akarere ubundi iyo ushaka uburezi ubushakira i Huye.”

“Biza kugeza ubwo byacumbagiye; mu buyobozi bushya bw’Akarere baravuze ngo dukeneye kongera gufata rya bendera ryo kuzamura uburezi Huye yongere ibe igicumbi cy’uburezi mu Rwanda.”

Imibare igaragaza ko abasoza icyiciro rusange batangiye gukora ibizamini bya Leta ari 119,932 mu gihugu hose harimo abakobwa 65,429 n’abahungu 54, 503. Umwaka ushize wa 2018 bose bari 99,898.

Umubare w’amashuri yatangiye kubikora ni 1 412 bari gukorera ahantu (centres) 489.

Abasoza amashuri yisumbuye batangiye gukora ibizamini bya Leta ni 51,291 mu gihugu hose barimo abakobwa 29,079 n’abahungu 22,212 Umwaka ushize bari 46,024.

Umubare w’amashuri yatangiye kubikora ni 780 bazakorera ahantu (centres) 389.

Dr Munyakazi yabwiye abanyeshuri ko bagomba kwirinda gukopera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger