Amakuru ashushyeImyidagaduro

Impamvu Fireman atazagaragara mu ndirimbo nshya y’itsinda rya Tuff Gangz

Nyuma yo gusubirana kwa Tuff Gangz ubu ikiri kwibazwa ni ukuntu aba basore bakoze indirimbo nshya gusa ntigaragaremo Fireman kandi ari mubari bakomeye rigikorana neza mu myaka yashize.

Muri Nyakanga 2017 nibwo hatangiye gucicikana inkuru z’uko itsinda rya Tuff Gangz ryaba rigiye gusubirana nyuma y’imyaka isaga ibiri ritandukanye, abahoze bagize iri tsinda nabo batangaiye kumvikana mu itangazamakuru babihamya ndetse muri Kanama bavuga ko bafite umushinga mushya bazaba bahuriyeho ari nawo uzashimangira ko basubiranye.

Iyi ndirimbo bise For Someone yari kujya ahagaragara kuwa kane w’icyumweru gishize gusa kubera impamvu z’uko producer uri kuyitunganya hari indi mishinga yaje mbere yayo yagombaga gushyira hanze aba yigije inyuma umunsi wayo wo kujya hanze gusa avuga ko mu mpera z’iki cyumweru izajya hanze nta kabuza.

Tuff Ganz nshya itarimo P-Fla, hari amahirwe menshi  y’uko na Fireman ashobora guhezwa…

Iri tsinda rikimara gutandukana Jay Polly yashinjije bagenzi be kwitarutsa no kwanga gukorana nawe ndetse ahitamo gushyiramo amaraso mashya kugira ngo iri tsinda ritazima. Khalfan, Young T na Romeo nibo baraperi uyu muhanzi yari yinjije muri iri tsinda ryasohoye indirimbo zitarenze eshatu ubundi rigahita rigwa nk’ibere.

Stone Church yari irimo Fireman, Bulldogg na Green P nayo bakoze indirimbo zitarenze ebyiri,  imeze nk’iyabayeho mu buryo bwo kwigumura no kwereka Jay Polly ko  nabo hari icyo bashoboye gusa iri tsinda ntiryateye kabiri kuko naryo ryakomeje kudundaguza bikaza kurangira riburiwe irengero.

Kuri ubu aba basore bongeye gusubirana gusa bavuga ko P-Fla  wari warirukanywe n’ubundi atakiri umwe nabo ndetse bavuga ko rijya no gusenyuka yari yaravuyemo kera, n’ubwo bavuga gutya ariko hari amakuru y’uko na Fireman yaba yarigijweyo dore ko mu ndirimbo nshya bari gutunganya uyu muhanzi atagaragaramo.

Iyi ndirimbo bise For Someone iri gutunganganywa Fireman ntago arimo, aba bahanzi bemeza ko hari indi mishinga yabo azagaragaramo ndetse bakavuga ko akiri umwe muri bo n’ubwo atagaragaye mu ndirimbo ya mbere bagiye gukora nyuma yo gusubirana. Bakavuga ko ari uko batangiye gukora atari muri Kigali ndetse bakizeza abanyarwanda ko bagiye kongera kuryoherwa no kubona Tuff Gangz ya kera.

Fireman nawe ashimangira ko nta kindi kibazo kiri hagati ye na bagenzi  be ahubwo ari ukubera ikibazo cyabayeho cyo kubura umwanya no kudahuza gahunda agahitamo kubabwira  bagakora we akazagaragara mu ndirimbo ebyiri zizaza nyuma yiyi bagiye gushyira hanze. Nihatagira gihindutse iri tsinda rigiye kugaruka ririmo abasore bane bahoze barigize aribo Jay Polly, Bulldog, Green P na Fireman.

https://www.youtube.com/watch?v=5tDF8i1kp9A

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger