Urukundo

Impamvu abasore bamwe bakunda kumara igihe nta bakunzi bafite!

Abasore benshi bakunze kumara igihe kinini nta bakunzi bafite, bitewe n’uko hari amakosa bakunda gukora menshi atuma nta bakobwa bamarana nabo imyaka myinshi. Hari amakosa menshi abasore batarafata umwanzuro uhamye wo gushinga ingo bakwiye kwirinda.

1.Kugirana ubucuti bwihariye n’abakobwa benshi

Abasore benshi bakunze kumva ko kugira abakobwa benshi bacudika nabo aribyo bixatuma babona abakunzi bahamye bakomezanya mu buzima bw’urukundo, Gusa siko biri kuko akenshi iki kiri mu bituma umuhungu atakarizwa icyizere n’abakobwa.

Kugirana ubucuti n’abakobwa benshi bizatuma utakaza umwanya wawe ndetse n’amafaranga yawe menshi.

2.Kutamenya umukobwa nyawe w’icyerekezo umusore yifuza

Iki ni kimwe mu bituma abasore babura abakunzi kubera kujarajara no kutagira gahunda ihamye bituma umusore uteye utya ahora mu mayira abiri kubera guhora ahanga urukundo bundi bushya.

3.Kureba uko abantu bazatekereza kurusha gukurikiza amahitamo yawe

Aha ni igihe umusore azakundana n’umukobwa ariko akajya ahora atekereza uko abantu bamuzi bazajya batekereza, ntiyite cyane ku mahitamo ndetse n’ibyo yifuza ku mukobwa bagiye gukundana no kubakana urugo.

4.Gushyira ku ruhande umukobwa w’umutima ukiyicira amahitamo

Abasore bajya bagira amahitamo mabi yo kureka gukundana n’abakobwa beza bagahitamo abandi badafite uburere, ibi bigatuma biyicira ahazaza h’urukundo. Biba bigoye kuko akenshi abakobwa bibombarika, rero iyo uhora uhinduranya abakobwa bituma ushobora kureka umukobwaw’icyerekezo uikisanga wagiye mu wundi murongo ndetse ukarekana n’uwari kuzaba umukunzi wawe.

5.Kureba inshuti zawe zikivanga mu bijyanye n’urukundo

Iyo uri mu rukundo biba byiza iyo utaretse ngo inshuti zawe zivange kuko hari igihe usanga zikuvangiye urukundo rwawe rukaba rwazamo agatotsi, ni byiza kuba wareka amarangamutima yawe akayuyobora aho gukurikiza ibyo inshuti zawe zikubwira. Uzamenye ko inshuti zose  ufite zitakwifuriza ibyiza mbere yo kumva inama zazo uzabanze ushungure urebe niba bagushakira ibyiza koko.

6.Kudahinduka

Mu gihe utazahindura uburyo ubayemo mu rukundo uzisanga ukomeje kutaramba mu rukundo, guhinduka hano tuvuga ni mu mico no myifatire ndetse n’ibindi byatuma umukunzi wawe abangamirwa akagutakariza icyizere yari agufitiye mu rukundo rwanyu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger