Impamvu 6 zatumye Miss Tanzania Rose Manfere akumirwa ku kwitabira Miss World
Miss Tanzania Rose Manfere ufite ikamba rya nyampinga wa Tanzania 2020/2021 mu minsi ishize yariyarakumiriwe ku zahagararira igihugu muri irushanwa ry’ubwiza ku Isi i Puerto Rico mu kwezi kwa 12 .
Kuva ibi byajya ahagaragara uyu mukobwa Miss Tanzania Rose Manfere yahise yegera BASATA (Baraza la Sanaa Tanzania) Nationa Arts Council wakwita ko ari inama y’igihugu ishinzwe abahanzi asaba kumurenganura.
Basata yahise itegeka ko uyu mukobwa asubirana umwanya we bikura ho ibyari byatangajwe n’abategura irushanwa ry’ubwiza muri Tanzania bavuga ko igisonga cya mbere aricyo kizitabira iri rushanwa rya Miss World , bavuga Miss Rose Manfere yasuzuguye.
Umuvugizi w’abategura Miss Tanzania Azama Masango yabwiye Mwananchi ati:
’’Hari amakosa Rose yakoze kandi bihabanye n’amasezerano tuba dufitanye rero iyo atujuje ibisabwa asimburwa n’igisonga cya mbere ariko aracyambaye ikamba kugeza igihe cye kirangiye’’.
Yakomeje asobanura ko komite ishinzwe kugena uzitabira amarushanwa mpuzamahanga ariyo yasanze Miss Rose afite ibyo yakosheje akaba atazitabira Miss world uyu mwaka.
Ati:’’Juliana Rugumisa (first runner up) azahagararira Tanzania niko amasezerano abiteganya mu gihe Miss yananiwe kuzuza inshingano ze igisonga cye kiramusimbura’’.
Hagati aho ntabwo hari hagatangajwe amakosa uyu mukobwa ufite ikamba yari yakoze.
Amakosa Miss Tanzania Rose Manfere yakoze nkuko byatangajwe ni aya akurikira.
Miss Rose yasuzuguye umuterankunga w’irushanwa akora ibitandukanye n’ibyo bemeranyije mu masezerano.
Iyo sosiyete iritera inkunga yitwa The Look Company niyo ishinzwe ibikorwa byose by’ubucuruzi no gushaka abaterankunga.
Umuyobozi wa sosiyete itegura Miss Tanzania, Azama Mwasango yabwiye abanyamakuru ko uyu nyampinga hari ibintu yakoze agasuzuguza ikamba nyamara bamugira inama ntiyumve ahubwo agakomeza kurisuzuguza.
Andi makossa ashinjwa harimo kwitabira ibirori by’andi masosiyete kandi atabiherewe uburenganzira, yajyaga asaba gutumirwa mu birori bidahesha icyubahiro Miss Tanzania ku bwamamare aba afite ku buryo hari ibyo yajyagamo biciriritse bidakwiriye.
Ikindi kandi yakoze ibishoboka byose atangiza sosiyete ye imushakira amasoko yo kwamamaza, yajyaga yishakira inkunga atabivuganye n’abamushinzwe.
Muri rusange hari ibyo yakoze bitakabaye byarakozwe na nyampinga ku buryo hanzuwe kumuhagarika ntiyitabire Miss World.
Ibyo kuba Miss Rose yandikiye BASATA ayisaba kumurenganura nta gaciro bifite kuko sosiyete itegura irushanwa rya Nyampinga muriTanzania niyo ifite amasezerano yo kohereza uzitabira Miss World.
Kuri ubu Juliana uzamusimbura ibyangombwa bye biri gushakwa ku buryo ari hafi kwerekeza muri iryo rushanwa.
Miss World iba buri mwaka , izaba iba kunshuro ya 70.Buri mukobwa asabwa kuba yujuje imyaka 17 atarengeje 27.
Ni ryo rushanwa ry’ubwiza ryemewe n’umuryango w’abibumbye (UN) ku buryo umwari uryegukanya ahita agirwa intumwa yihariye (UN ambassador) ku mishanga itandukanye kandi irimo agatubutse. Abaryitabira biga ubumenyi bwinshi burimo no kuvugira mu ruhame, kwiga imishinga, kwiga uburyo bwo gushaka inkunga zifasha mu mishanga itandukanye n’ibindi.
Miss World izaba ku itariki 16 Ukuboza, aho Toni-Ann Singh umunyajamaica ufite ubwenegihugu bw’Amerika azambika ikamba uzamusimbura.
Imibare ya ZipRecruiter yerekana ko Miss World ku mwaka ahembwa $54,779. Ku isaha yinjiza $26. Ku kwezi akaba ahembwa $4564.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro