Impamba Miss Uwase Fiona yavanye mu itorero Indangamirwa
Uwase Fiona wiyamamaje muri Miss Rwanda 2018 ndetse no muri Miss w’ibidukikije ni umwe mu rubyiruko 698 rwitabiriye itorero Indangamirwa icyiciro cya 12 ryasojwe kuri uyu wa Kane mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Kuri uyu wa Kane nibwo hasojwe Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera kuri 689, mu muhango ukomeye witabiriwe na Perezida Paul Kagame.
Iri torero ryatangiye ku wa 24 Kamena mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryitabirwa n’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri babaye indashyikirwa.
Ubwo hasozwaga Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 12, Uwase Fiona ni umwe mu rubyiruko rwerekanye ibyo rwigishijwe mu bijyanye n’imikino njyarugamba (Martial Arts), ikubiyemo amayeri yo kwirinda umwanzi cyangwa umugizi wa nabi nta ntwaro ukoresheje.
Yavuze ko kuba hari ubumenyi yavanye muri iri torero ari ibintu byamushimishije n’ubwo yari asanzwe akina imikino njyarugamba izwi nka Shotokan kuko ibyo bigishijwe bitandukanye na Sotokan.
Ati “Twize ibintu byinshi ariko cyane cyane nateye indi ntera mu mirwanire , mu kumenya kwita ku mubiri wawe no gukora siporo neza by’umwihariko.”
Yakomeje agita ati ” Iyo ugeze aha by’umwihariko ku munsi wa mbere bakwaka telefone abenshi baba bamenyereye gukoresha buri kanya ariko kuri njye by’umwihariko ni amahirwe yo kumenya ubundi buzima bwo kubaho udafite telefone kandi ukabaho neza, gahunda zose ukazikorera ku gihe.”
Uyu mukobwa w’imyaka 21 yavuze ko kimwe mu mpamba avanye mu itorero izamufasha mu buzima busanzwe ari ugukorera ku gihe no gukunda igihugu ku buryo bibaye ngombwa yacyitangira.
Yavuze ko na mbere baje bakunda igihugu ariko ko iyo umaze kwigishwa amasomo atandukanye atangirwa mu itorero ubona impamvu nyinshi zo kurushaho kugikunda.
Yashishikarije n’urundi rubyiruko cyane cyane urutarajya mu itorero kuryitabira kuko hari byinshi bihatangirwa utabona mu bitabo no mu ishuri.
Ati “Ntacyo ushobora kugeraho udafite icyo wigomwe. Kugera aha ni ukwigomwa byinshi no kwiga. Baze barebe umuco nyarwanda , barebe imyitozo ya gisirikare na ngororamubiri. Twize amateka utakura mu bitabo cyangwa mu ishuri.”
Abitabiriye ni abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 kandi bafite ubuzima buzira umuze.
Bigishijwe ibikorwa binyuranye birimo imyitozo y’ibanze ya gisirikare, uburyo bwo gushakisha amakuru mu iperereza no kurwanya iterabwoba, banahabwa ubumenyi mu bya politiki aho bigishijwe amateka y’igihugu n’izindi gahunda za Leta.
Banatemberejwe ibice bitandukanye ndangamateka mu gihugu, aho basuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanurwa birambuye inzira y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu yakozwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa mu 2016, nibwo Perezida Paul Kagame yasabye ko mu masomo ahabwa abaryitabira hongerwamo n’amasomo ya gisirikare, haherewe ku bari bamaze kunyura mu byiciro icyenda byari bishize.
Kuva mu 2008 iri torero ryitabirwaga n’urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu mahanga n’abitegura kujyayo.
Gusa Perezida Kagame yaje gusaba ko ryongerwamo n’indashyikirwa zagize amanota menshi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye n’urundi rubyiruko ruri mu nshingano zitandukanye mu gihugu.
Rumwe mu rubyiruko rwatorejwe mu itorero Indangamirwa ruravuga ko inyigisho rwahawe zirufasha kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda no mu kazi karwo.
Abasoza itorero Indangamirwa ry’uyu mwaka wa 2019, bavuga ko inkoko ari yo ngoma ngo umusibo n’ejo ejo bundi ibyo bize bikungukira rubanda rwose muri rusange.
Mu bagize iri torero abaturuka mu Rwanda bari kukigero cya 88.83% na ho abaturuka hanze y’urwanda 11.17% bakaba batorezwa mu masibo abiri, aho isibo ya mbere itorezwamo abari hagati y’imyaka 18-23 ikaba yitwa indirira rugamba na ho iya kabiri yitwa indahangarwa ikaba itorezwamo bari hagati y’imyaka 24-35.