Amakuru ashushyePolitiki

Impaka nyinshi hagati ya Depite Habineza Frank na Minisitiri Evode ku gusaranganya ubutegetsi-VIDEO

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode na Depite Habineza Frank, bahuriye mu kiganiro Imboni Musesenguzi cya Televiziyo y’u Rwanda cyari kiyobowe n’umunyamakuru Jean Pierre Kagabo, cyibanze ku ngingo yo gusaranganya ubutegetsi cyane cyane ibijyanye no gushyiraho guverinoma.

Muri iki kiganiro aba bayobozi bombi bagiye impaka kuri iyi ngingo ndetse Minisitiri Uwizeyimana Evode agera naho asaba Depite Frank Habineza ko igihe agiye mu biganiro nkibi yajya yitwaza umwunganira mu mategeko kuko kuburana na Evode wize amategeko ari ukwiyahura.

Begeranye, Depite Frank na we yahise yibutsa Minisitiri Evode ko ari gukoresha imvugo zitiyubashye.

Mu matora y’abadepite yabaye umwaka ushize, ku nshuro ya mbere amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi; DGPR na PS Imberakuri byabonye imyanya ine [ibiri kuri buri mutwe], iyi ntambwe akaba ari yo Depite Habineza ashingiraho avuga ko ibaha n’uburenganzira bwo kujya muri guverinoma.

Depite Habineza avuga ko bibutsa iyubahirizwa ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo ebyiri; iya 10 ijyanye n’amahame remezo abanyarwanda biyemeje kugenderaho harimo iryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize.

Hari kandi ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga, ahavuga ko abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana by’abagize Guverinoma.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Mbere, byari impaka zikomeye hagati ya Depite Habineza n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode.

Muri iki kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru Kagabo Jean Pierre, cyaranzwe no guterana amagambo hagati ya Depite Habineza na Minisitiri Uwizeyimana.

Nyuma yo gusobanura icyitwa gusaranganya ubutegetsi, bivugwa mu gika cya kabiri cy’ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga, Uwizeyimana yasabye Depite Frank Habineza, kumusomera ingingo uko yanditse kugira ngo ayimusobanurire.

Ati “[…]Kugira ngo ndeke kumuvugira n’ibyo atavuze, niba abyemeye nagira ngo we ubwe abanze yisomere icyo gika hanyuma tumubwire icyo kivuga”.

Umunyamakuru nawe yunzemo abwira Depite Habineza ko niba abyemeye yabasomera. Gusa ntiyahise abikora.

Ikiganiro cyakomeje Uwizeyimana Evode avuga ku buryo bwo gusoma amategeko kwa Depite Habineza, avuga ko harimo ikibazo cyo kuyasoma ameze nk’uwikinze ku irido.

Ati “Dore ni cya kibazo afite, we afata ingingo imwe akayisoma asa n’uwikinze inyuma y’irido kandi itegeko nshinga…”. Habineza yahise amuca mu ijambo ati “Nawe icyo kibazo uragifite, nawe urasimbuka ingingo”.

Habineza yakomeje agira ati “Birantangaje kubona umuntu ushinzwe kubahiriza amategeko asa n’aho itegeko atarizi neza”.

Ubwo Minisitiri Uwizeyimana yasobanuraga icyashatse kwandikwa mu ngingo ya 62 y’Itegeko Nshinga, Depite Habineza yamubwiye ati “Minisitiri Evode ntabwo ari wowe usobanura Itegeko Nshinga bikorwa n’Urukiko rw’Ikirenga”.

Impaka zongeye kuvuka ubwo Depite Habineza yasomaga ahavuga ko Perezida wa Repubulika adashobora kuva mu mutwe wa politiki umwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Evode akamubwira ngo ‘Zero’, undi agasubiza ko arimo gusoma ibyanditswe.

Uwizeyimana yahise amuca mu ijambo aramubwira ati “Itegeko Nshinga ntabwo ari ikinyamakuru, iyo ni New Times se? [atunga urutoki ku gatabo k’Itegeko nshinga Depite Habineza yari afite].

Uwizeyimana yakomeje agira ati “Iryo ni itegeko, ni ikintu cyo gusobanurwa. Habineza ati “Ntabwo ari wowe ufite uburenganzira bwo gusobanura itegeko…We niba ashaka kuzana ibitekerezo bye akuye mu ijuru ngo abizane hano, natubwire icyo iyi ngingo ivuga”.

Kujya impaka n’umunyamategeko uba uje kwiyahura

Nyuma y’uko Depite Habineza asobanuye ishingiro ry’ubusabe bwe akoresheje amategeko, Minisitiri Uwizeyimana, yamubwiye ko arimo kujya impaka mu byo atazi, ibintu yagereranyije no kwiyahura.

Ati “Frank ndabizi wize ibindi ntabwo uri umunyamategeko, ariko ntabwo bivuga ko abanyamategeko ari bo bonyine bize cyangwa bafite ibyo bazi ariko nibura mu kiganiro nk’iki, uri umunyapolitiki uyoboye ishyaka, ushobora kuzajya witwaza n’umujyanama wawe mu by’amategeko mu biganiro nk’ibi ariko kuza mu kiganiro nk’iki, ikiganiro cy’amategeko, ukaza kujya impaka n’umunyamategeko uba uje kwiyahura nibyo nakubwira kuko n’ibyo urimo gusobanura ndabona byakugoye”.

Amazina y’icyubahiro ya Depite Habineza mu mpaka

Mu kiganiro Minisitiri Evode yakoreshaga izina Frank gusa. Ni ikintu cyariye Depite Habineza, bituma afata akanya ko kumwibutsa ko hari amazina ye y’icyubahiro arimo kwirengagiza nkana.

Depite Habineza ati “Ikindi nakwibutsa [abwira Evode] kumpamagara mu izina cyane kandi uziko mfite ‘title’ [amazina y’icyubahiro] nyinshi cyane uze kubikosora Nyakubahwa Minisitiri, kandi urayazi amazina mfite uko angana”.

Minisitiri Uwizeyimana yasetse, umunyamakuru Kagabo ati “Nyakubahwa Frank”, Depite Frank yongeraho ati “Hari na Dr n’ibiki byose urabyumva ngira ngo”.

Umunyamakuru Kagabo yabajije Depite Habineza ati “Mwariyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu muniyamamaza mu y’Abadepite. Mu y’Umukuru w’Igihugu mwaratsinzwe ntimwigeze mugira na 1%,

Habineza yahise abaza Kagabo ngo ‘Urashaka kuvuga ngo…ndakumva aho urimo kuganisha’. Umunyamakuru Kagabo ati “Ndagira ngo mubyumve ahongaho”.

Depite Habineza ati “Ntabyo urimo kunyumvisha ahubwo urashaka kunkomeretsa, ntabwo ushobora kunkomeretsa kandi reka nkubwire. Ayo twabonye yose twarayabonye urabyumva, twarayabonye dufite abanyarwanda badutoye. Ayo twabonye twarayabonye, twariyamamaje kandi niryo shyaka ryonyine ryashoboye kwiyamamaza rihanganye na FPR Inkotanyi, bifite agaciro.”

Twabona zero n’ibice bingahe, twarayabonye ayo twabonye ntabwo twabonye zero gusa.

Igisobanuro cy’ubusabe bwa Habineza mu rwego rw’amategeko

Mu kiganiro Imboni cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yasobanuye byinshi ku byibazwaga ku busabe bwa Depite Habineza n’ishyaka rye.

Uwizeyimana yasobanuye ko ‘Mu mitwe ya politiki iri mu nteko ishinga amategeko, ni hamwe mu ho Perezida wa Repubulika ashobora gukura abaminisitiri’.

Ati “Ubu mu nteko ishinga amategeko turamutse dufite amashyaka 40 ari mu gihugu kandi birashoboka kuko nta nyirantarengwa twashyizeho y’amashyaka tugomba kugira mu gihugu, aya mashyaka yose akaba ari mu nteko ishinga amategeko, niba Frank yibaza ko ishyaka ryose riri mu nteko rifitemo imyanya cyangwa umwanya rigomba kujya muri guverinoma, iki gihugu cyagira guverinoma y’abaminisitiri bangahe?”

“Gushyiraho ba Minisitiri bifite n’ingengo y’imari bigendana. Ntabwo Perezida yashyiraho abaminisitiri ngo ashyireho na Minisitiri ushinzwe WhatsApp gusa, ushinzwe imbuga nkoranyambaga ngo kugira ngo amashyaka yose ari mu mutwe w’Abadepite akunde ajye muri guverinoma”.

Uwizeyimana yakomeje asobanura ingingo ya 116 y’Itegeko Nshinga ku ishyirwaho ry’abagize Guverinoma, aho ivuga ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.

Ati “Iha Umukuru w’Igihugu ububasha ndakumirwa bwo gushyiraho abagize Guverinoma, ntabwo itegeko nshinga rigena umubare wa za Minisiteri zigomba kubaho, Perezida niwe uzigena”.

Ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga kandi inavuga ko ‘Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma’.

Iyo Perezida yiyamamaza aba afite icyerekezo ashaka kuganishamo igihugu, icya mbere ashingiraho mu gutoranya abagize Guverinoma ni ubushobozi.

Uwizeyimana ati “Kuvuga ngo uyu muntu afite ubushobozi buzatuma amfasha gushyira mu bikorwa porogaramu nagejeje ku baturage igihe niyamamazaga ari nacyo gituma iyi ngingo itamuzirika mu mitwe ya politiki, ikavuga ko n’undi utari mu mutwe wa politiki ashobora gushyirwa muri guverinoma”.

Avuga ko igikuru mu gusangira ubutegetsi ari uko ishyaka ryagize imyanya myinshi ritarenza 50% y’abagize guverinoma kandi kugeza ubungubu iryo hame ishyaka rya FPR riyoboye igihugu, riryubahiriza.

Ati “Iri tegeko nshinga rirubahirizwa uko riteye 100%”.

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo kuba yanashyira muri guverinoma undi muntu wo mu ishyaka ritari no mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko icyo yarebye atari uko uwo muntu ari mu ishyaka ahubwo ari ubushobozi.

Ishyaka kandi rishobora kuba riri mu nteko abaririmo bagashyirwa muri guverinoma hatarebwe ishyaka ahubwo ari ubushobozi.

Gusangira ubutegetsi ntibireberwa muri guverinoma gusa

Depite Habineza avuga kandi ko “Itegeko rivuga ko gusaranganya ubutegetsi byubahirizwa mu nzego za leta hakurikijwe amahame remezo. Inzego za leta ntabwo ari guverinoma gusa, hari izindi nzego; iz’ibanze, ba Guverineri, ba Ambasaderi n’ibindi byinshi”.

Kuri iyi ngingo Uwizeyimana yamusubije ko “Ntabwo turi bujye mu bakozi ba leta ngo tujye tuvuga ngo ubwo watsinze ikizamini ari uwo muri FPR cyangwa Green Party, turashaka kuhashyira uwaha. Ntekereza ko hari ibintu bibiri bigomba kugira aho bihurira, tugomba kugira umunzani hagati y’ubushobozi n’umutwe wa politiki”.

Yagiriye inama Depite Habineza yuko niba abona Itegeko Nshinga ritubahirizwa ashobora kubitangira ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga, kuko ari cyo rubereyeho cyangwa akandikira Perezida wa Repubulika ushyiraho guverinoma.

Avuga ko ishyaka rye DGPR na PS Imberakuri, baherutse kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bibutsa ko mu gushyiraho guverinoma harushaho kubahiriza ingingo ya 62 yo gusaranganya ubutegetsi cyane aho ivuga ko ‘abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite’.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger