AmakuruPolitiki

Impaka ku Ngingo y’ Itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda,Ubutumwa ku Bapolisi batoroka akazi

Hashize iminsi inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite utoye itegeko rigenga polis y’u Rwanda, rifitemo ingingo yateje impaka mu bantu, aho riteganya ibihano birimo n’igifungo ku mupolisi watorotse akazi.

Mu ngingo zasuzumwe n’inteko rusange y’abadepite harimo iya 63 y’uyu mushinga w’itegeko, iteganya igihano kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ku mupolisi uzatoroka akazi mu gihe kirenze iminsi 15.

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, Hon. Mukabunane Christine, yasobanuye impamvu z’itegeko, avuga ko hagamijwe kwirinda ibyahungabanya umutekano.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Mama urwagasabo tv, ubwo yabazwaga impamvu kuva mu kazi ku mupolisi adasezeye bigiye kuba icyaha kandi gihanirwa.

Yavuze ko ibyo bigiye gukorwa mu buryo bwo guca intege ababikora nkana kuko ngo baba bafite ubumenyi ku bijyane n’umutekano kandi ngo bashobora kurema ibico bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati : “Baba bafite ubumenyi butandukanye mu byo kurinda umutekano, abo batorotse rero bashobora kugenda baka bakora imitwe yahungabanya umutekano w’igihugu bikaba byaba bibi muri rusange. Ikindi muri iyo myitozo leta iba yarabatanzeho amafaranga ; kuba rero ayo mafaranga yabatanzweho bagatoroka, icyo bari babitezeho ntibakibone bikwiye guhanirwa kugira ngo babice intege.”

Yakomeje avuga ko muri polisi hari uburyo bwo gusezera ku mupoliis ubishaka.

Ati : “Ko hari uburo bwo gusezera ushaka kuvamo kuki atajya gusezera ngo avemo aho kugira ngo ajye gutoroka ? Bakavuga ngo ashobora kuba atorotse kuko afite imigambi mibi, kuki atoroka kandi hari uburyo bwo gusezera nk’uko muri status ya polisi birimo.”

Hon Mukabunani avuga ko ibyo iri tegeko bitarebaho kuko hari irindi rigenewe iby’imishahara.

Umuvugizi wa polisi, CP John Kabera we yavuko ntampamvu yo kuvuga ku itegeko ritarasohoka, gusa yanabwiye abapolisi ku bijyanye no kuba ngo batemererwa gusezera igihe babishakira.

Mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yagize Ati : “Niba hari abapolisi bavuga ko iyo usaba kuva mu gipolisi nk’uko ubishaka, ubabwire ko igipolisi atari urwego rwinjirwamo aho ushakiye cyangwa wiboneye maze ukanasohokamo uko wiboneye n’aho wiboneye. Amategeko agomba gukurikizwa kandi abasanzwemo bakwiye kuba bayazi, murakoze.”

Gusa nubwo bimeze bityo hari abandika bashaka gusezera kubera impamvu zitandukanye harimo n’umushahara muke ariko bakabibangira.

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, Hon. Mukabunane Christine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger