Imodoka itwara abagenzi yahitanye 45 bari bagiye kwitegura pasika harokoka umwana umwe
Abategetsi bavuga ko abantu 45 bapfuye muri Afurika y’Epfo nyuma yuko imodoka ya bisi bari barimo irohamye muri metero 50 ivuye ku iteme ikagwa mu manga.
Umukobwa w’imyaka umunani, warokotse wenyine, yajyanwe mu bitaro yakomeretse cyane.
Iyo bisi yagonze muri bariyeri, nuko irashya ubwo yagwaga hasi, mu ntara ya Limpopo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu.
Abagenzi bari bavuye mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana, berekeza mu mujyi wa Moria muri Pasika.
Iyo modoka yacomotse feri, nuko ihanuka ku iteme riri mu muhanda wo ku musozi wa Mmamatlakala, umuhanda uri hagati y’umujyi wa Mokopane na Marken, mu ntera ya kilometero zigera kuri 300 mu majyaruguru y’umujyi wa Johannesburg, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru SABC cya leta y’Afurika y’Epfo.
Ibikorwa by’ubutabazi byakomeje kugeza ku mugoroba wa joro wo ku wa kane, amakuru avuga ko bamwe mu bapfuye byagoranye kubageraho kubera ibisigazwa by’ibyasenyutse.
Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu, Sindisiwe Chikunga, wagiye aho byabereye, yihanganishije “imiryango yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ya bisi yapfiriyemo abantu”.
Yavuze ko leta y’Afurika y’Epfo izafasha mu gusubiza imirambo mu gihugu abapfuye bakomokamo, ndetse ikore iperereza ryimbitse ku cyateje iyo mpanuka.
Yongeyeho ati: “Ibitekerezo n’amasengesho byacu biri kumwe namwe muri ibi bihe bikomeye.
“Dukomeje gushishikariza gutwara imodoka neza igihe cyose no kuba maso cyane, kuko abantu benshi barimo gukoresha imihanda muri iyi mpera y’icyumweru izabamo Pasika.”
Afurika y’Epfo izwiho kugira umutekano mucye mu mihanda yayo.
Mu butumwa bujyanye na Pasika yatangaje mbere yaho ku wa kane, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yashishikarije abaturage “gukora uko dushoboye kose kugira ngo iyi ibe Pasika itekanye”.
Yongeyeho ko idakwiye kuba “igihe aho twicara tugategereza kubona imibare y’impfu cyangwa abakomerekeye mu mihanda yacu”.