Imitoma iravuza ubuhaha hagati ya Meddy na Mimi
Nyuma yo gukora ubukwe bakemeranya kubana nk’umugabo n’umugore Ngabo Medard Jobert na Mimi Mehfira bakomeje kwereka abakunzi babo uburyo bakomeje kuryoherwa n’ibyiza by’urukundo mu mitoma ivuza ubuhuha ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’amezi macye basezeranye kubana , Meddy na Mimi bakomeje kugenda bagaragarizanya urukundo ariko ahanini ugasanga binyura mu bihangano by’umugabo aho yatakagizaga umwiza w’umunya Ethiopia Imana yamugeneye kuba uwe akaramata mu ndirimbo zirimo nka Queen Of Sheba na My Vow.
Mimi nawe ntazuyaza akaba yafashe umwanya amutakagiza mu mutoma usigirije ugaragaza ko rwose yashimye uwo yahawe na Rurema aho yanditse agira ati:”Umugisha wanjye, ndagukunda Ngabo, urihariye.”
Aya magambo akaba yayanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy nawe amugaragariza ko anyuzwe nibyo akoze kandi amubwira ayasangiza abamukurikira.
Umuryango wa Meddy na Mimi wabayeho kuwa 22 Gicurasi 2021 ubwo bemeranyaga kubana imbere y’imiryango n’inshuti zirimo n’ibyamamare bikomeye mu myidagaduro nyarwanda, ubu bukwe bukaba bwarabaye nyuma y’imyaka igera kuri 4 aba bombi bari ramazze baziranye kandi bari mu munyenga w’urukundo.
Kugeza ubu bakomeje kugenda basangiza aba bakurikira ubuzima bwaranze urukundo rwabo aho hamaze gusohokamo ibice 2 bahishuyemo amabanga y’urukundo rwabo atari azwi na benshi, umushinga kandi ubona ko uzaramba kuko ibyabo bitazigera birangira dore ko burya ababanye baranda kuzagera ku mpera y’isi binyuze mu mugisha w’ababakomokaho.
Ngabo Medard Jobert ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane n’abatari bake, yavutse tariki 7 Kanama 1989, azwi cyane ku Izina rya Meddy, aririmba mu njyana ya RnB na Pop. Ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari umunsi w’amateka kuri Meddy Mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine nibwo yambitse impeta y’urukundo umukunzi we.
Meddy aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri Nyakanga tariki ya 4, 2010. Akigera muri iki gihugu yabaye muri Leta ya Chicago aho yakoreraga umuziki we mu nzu itunganya umuziki izwi nka Press One nyuma aza kuva Chicago yerekeza muri Leta ya Texas aho yagiye gukomereza amashuri ye ndetse na muzika.