AmakuruPolitiki

Imiterere ya Operasiyo yahitanye General Major Peter Cirimwami i Sake

Mu gace ka Sake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Amakuru yamenyekanye mu ijoro rya tariki ya 23 Mutarama 2025 yemeje ko General Major Peter Cirimwami, umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo), yaguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Kanyuka Lawrence, ni we watangaje urupfu rwa Cirimwami mu itangazo ryageze ku bitangazamakuru byinshi, avuga ko yishwe mu gihe yari ku rugamba mu rugendo rwari rugamije kwerekana ko Sake iri mu maboko ya FARDC.

Imiterere y’igitero

Igitero cyabereye hafi y’umuhanda wa Sake, ahari hateraniye ingabo za FARDC, FDLR, na Wazalendo zari zimaze gufashwa na SADC (Southern African Development Community) n’ingabo za Monusco. M23, yirinze guhita igaba igitero kuri Monusco kubera amategeko y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yari yihishe mu nkengero z’umuhanda.

General Cirimwami yageze muri Sake aherekejwe n’abanyamakuru benshi mu rwego rwo kugaragaza ko aka gace kari gashyizwe ku mutekano. Gusa, amakuru aturuka ku barwanyi ba M23 avuga ko yari yamaze kugenzura ibikorwa byose bya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, bityo bakurikirana neza umuvuduko wa Cirimwami.

Urupfu rwa Cirimwami

Ahagana saa 7:44 z’amanywa, ubwo Cirimwami yageragezaga gukomeza imbere mu rugendo rwe, abarwanyi ba M23 bamurashe amasasu menshi. Mu bisasu byamurashe harimo n’iryo mu mutwe, bikaba byaratumye apfa ako kanya hamwe n’abandi basirikare bakuru bari kumwe na we, barimo ba colonel batatu.

Amakuru yizewe avuga ko abasirikare ba M23 bari bateguye neza igikorwa cyo gukurikirana Cirimwami, ndetse bahita bemeza urupfu rwe hashize amasaha make. Umurambo wa General Cirimwami, nubwo abashinzwe umutekano bashakaga kuwutwara, byavuzwe ko warashwe cyane ugatobagurwa n’amasasu.

Icyemezo cya M23 ku guhangana na Monusco

M23 yavuze ko itazigera irwanya Monusco nk’umutwe uhagarariye UN, ariko yihanangiriza izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye kwirinda kubangamira ibikorwa byayo.

Mu itangazo, bavuze ko “kuzitambika ibikorwa bya M23 bishobora kuganisha ku guhangana kudakenewe.”

Imvo n’imvano y’umutekano muri Sake

Iki gitero kije mu gihe M23 yari ivuga ko iri kurengera abaturage bugarijwe n’akarengane ka Leta ya Kinshasa.

Muri Sake, FARDC yari imaze gushyiraho ibirindiro bishimangirwa n’inkunga ya SADC na Monusco, ariko ubwoba bwari bwinshi kubera imbaraga zigaragazwa n’abarwanyi ba M23 mu karere.

Urupfu rwa General Major Peter Cirimwami rwongeye gushimangira akaduruvayo n’umutekano muke uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho abaturage bakomeje kuba mu bwoba.

Imibare ya Monusco yerekana ko guhera mu 2023, imirwano hagati ya FARDC na M23 imaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku bihumbi byinshi, abandi benshi bakava mu byabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger