AmakuruImikino

Imisambi ya Uganda yashyikirijwe Bisi nshya yari yaremerewe na Perezida Museveni

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’igihugu cya Uganda, yamaze gushyikirizwa Bisi nshya yari yaremerewe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

Iyi Bisi yaguzwe mu kwezi gushize, ikaba yarashyikirijwe imisambi ya Uganda kuri uyu wa kabiri. Janet Museveni usanzwe ari Madamu wa Perezida Museveni ni we washyikirije Uganda Cranes iriya Bisi.

Madamu Janet Museveni yavuze ko anejejwe cyane no gushyikiriza ikipe iriya modoka, yongeraho ko byerekana uburyo leta ya Uganda ishyigikiye guteza imbere siporo.

Madamu wa Museveni yanashimiye leta ya Uganda by’umwihariko umugabo we kubera ubufasha akomeza gutanga kugira ngo ateze imbere siporo.

Umuhango wo gushyikiriza Uganda Cranes iyi modoka wanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo aba Minisiteri y’urubyiruko na siporo.

Imisambi ya Uganda ishyikirijwe iyi modoka, nyuma yo kwitwara neza mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Iyi Uganda iri mu bihugu 24 bigomba kwitabira igikombe cya Afurika cy’ibihugu giteganyijwe kubera mu Misiri muri Kamena uyu mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger