AmakuruImikino

Imisambi ya Uganda yahawe akayabo k’amashiringi ishimirwa gukatisha itike ya CAN

Guverinoma ya Uganda yageneye abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes angana na miliyari eshatu n’igice z’amashiringi ya Uganda, nk’ishimwe ryo kuba barahesheje ishema igihugu bakatisha itike y’igikombe cya Afurika.

Moses Magogo uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda FUFA, yashimiye Leta ya Uganda itarahwemye guha ubufasha iyi kipe binyuze mu nkunga zihoraho z’amafaranga n’ibitekerezo.

Hari mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu.

Magogo yavuze ko Uganda ikimara gutsinda Cape Verde ikabona itike ya CAN, miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika yahise yemererwa ikipe, magingo aya abo aya mafaranga agenewe bakaba bamaze kuyashyikirizwa.

Imisambi ya Uganda yakatishije itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha, nyuma yo gutsinda Cape Verde igitego 1-0, mu mukino wabereye i Kampala ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Uretse aya mafaranga, iyi kipe yanashimiwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, nyuma yo kuyakira mu biro bye biherereye i Entebbe.

Iyi kipe yari iyobowe na Kapiteni wayo Denis Onyango cyo kimwe n’abayobozi ba FUFA yabonaye na Perezida Museveni ku wa mbere w’iki cyumweru, imushyikiriza impano zirimo imyambaro yayo.

Perezida Museveni yashimiye Uganda Cranes ku kuba yarahesheje igihugu ishema binyuze muri iriya tike y’igikombe cya Afurika, anagira abakinnyi inama zizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Perezida Museveni kandi yibukije abakinnyi ba Uganda ko n’ubwo bamaze kubona itike ya CAN, bagifite umukino wa nyuma w’itsinda bagomba guhuriramo na Tanzania bityo abasaba kutirara na wo bakawutsinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger