Imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza yatekerejweho na rumwe mu nganda zikomeye mu Rwanda
Ku wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2023 uruganda Nyarwanda rukora isima rwa CIMERWA rwatanze impano y’imifuka 2100 by’ Isima kuri Minisiteri yo kurwanya Ibiza kugira ngo rushyigikire Leta y’ u Rwanda muri gahunda yo gusana no kubaka inzu n’ ibindi bikorwa remezo byasenywe n’ ibiza ku wa 2 na 3 Gicurasi 2023.
Umuvugizi wa Repubulika y’ u Rwanda Alain Mukurarunda yavuze ko hari inzu 5174 yasenyutse burundu, izindi 2510 zirashegeshwa. Yakomeje avuga ko hari ibindi byagizweho ingaruka nk’ imihanda 8 minini yo ku rwego rw’Igihugu n’ 9 yo ku rwego rw’Akarere hamwe n’ibiraro 26.
Ntabwo ari ibyo byonyine byangiritse gusa kuko hari n’inganda 6 z’amazi zahagaze gukora kubera inkangu n’imyuzure. Izo nganda ni urwa Gihira ruri mu Karere ka Rubavu, urwa Nzove ruri mu Karere ka Nyarugenge n’urwa Cyondo na Gihengeri mu Karere ka Nyagatare, n’urwa Kanyarusange na Nyabahanga mu Karere ka Karongi.
Si ibyo gusa byononywe n’ iyo mvura bikenewe gusanwa kuko no mu bikorwa remezo by’ubuvuzi hangiritsemo Ibitaro bya Shyira, Ibigo Nderabuzima 5 n’amavuriro mato 2 azwi ku izina rya Poste de Sante.