AmakuruPolitiki

Imirwano yasakiranije ingabo za Congo Kinshasa n’inyeshyamba za FDLR yaguyemo 5

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Tariki ya 05 Nzeri, abantu batanu baguye mu mirwano yasakiranije ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’inyeshyamba za FDLR.

Iyi mirwano yanakomerekeyemo abandi bantu yabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru y’iyi mirwano yaguyemo abasirikare batatu n’abasivili 2 yemejwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa Major Guillaume Ndjike wavuze ko icyo bagambiriye ari ugutsinsura burundu uyu mutwe wa FDLR.

Ati” Turi gutera imitwe yitwaje intwaro tugasenya ibirindiro byayo n’aho bakura intwaro. Mu gushaka kwigarurira bimwe mu birindiro byacu byo mu gace ka Rugari umwanzi [FDLR] yakwiye imishwaro.”

“Twohereje kwa muganga babiri mu basirikare bacu bakomeretse, bari kwitabwaho n’inzobere z’igisirikare.”

Iyi mirwano y’uyu munsi ije ikurikira iyasakiranyije ingabo za FARDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa NDC-Rénové uyoborwa n’uwitwa Guidon yaguyemo abarwanyi b’uyu mutwe 12. Ni imirwano yabaye mu gitondo cyo ku wa 18 Kanama.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Congo Kinshasa buvuga ko intego y’ibi bitero simusiga ari uguhashya burundu imitwe yitwaje intwaro yagize indiri igice cy’Uburasirazuba bw’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger