Imirwano ikaze hagati y’abahanzi babiri bakomeye cyane
Amafaranga azarikora koko kandi nibyo burya ifaranga ryaguze umwana w’Imana, abahanzi babiri bakomeye cyane bafatanye mu mashati ingumi zivuza ubuhuha, imigeri icicikana ubwo bapfaga amafaranga bari bahawe n’umwe mu bantu bakomeye.
Iyi mirwano yabereye mu gihugu cya Uganda, ikaba yabaye hagati y’umuhanzi Jose Chameleone ndetse nundi muhanzi ukomeye wagacishijeho cyane witwa Ragga Dee, bakubitanye cyane bapfa ibifurumba by’amafaranga byahawe Chameleone akayarya wenyine ntahe ku bandi bahanzi kandi ariko byari biteganijwe.
Ubundi byatangiye umuhanzi Jose Chameleone ajyana umushinga muri Leta ujyanye no gufasha abahanzi nubwo uyu mushinga hari abahanzi benshi batawushyigiye gusa ibyo ntibyakuyeho ko hari abakire batangiye gutanga amafaranga ari naho haturutse iriya mirwano ikomeye yatewe n’ifaranga umugabo witwa Gen Caleb Akandwaho usanzwe ari murumuna wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni yari amaze guha Chameleone ngo ajye kurigabanya abandi bahanzi ariko we agahita aburirwa irengero.
Ubwo iri faranga ryamaraga kugera mu maboko y’umuhanzi Chameleone, abahanzi bari bamutegereje baramubuze ariko nyuma umuhanzi Ragga Dee aza kumenya aho Chameleone ari maze ahita ajya kumureba, akihagera Ragga Dee ngo yahise yataka Chameleone amufata mw’ijosi atangira kumuhondagura ibipfunsi n’imigeri undi nawe akomeza kwirwanaho birangira acitse yirukira mu modoka arahunga.
Kugeza nubu aba bahanzi batandukanye bavuze ko batazi aho Chameleone aherereye ndetse ngo ibyo akomeje gukora ntabwo ari byiza n’agato yitwaje n’imishinga yahimbye ijyanye no gufasha abahanzi none aho kubafasha akaba akomeje kurya nutwo bahawe kugabana.
Yanditswe na Hirwa Junior