Imirwano hagati y’ingabo za Leta ya DRC na Twirwaneho yasize imiryango mu miborogo
Abantu 20 baguye mu mirwano yahuje abarwanyi ba “Twirwaneho” n’ingabo za leta ya Kongo ejo ku wa kabiri muri groupement ya Bijombo Teritware ya Uvira iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.
Mu itangazo umuvugizi w’igisirakare cya Kongo muri secteur opérationnel sokola 2, Major Dieudonné Kasereka yageneye itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 5/1/2022, yavuze ko igisirikare cya Kongo cyishe abarwanyi 18 ba Twirwaneho bayobowe na Colonel Makanika nacyo gitakaza abasirikare 2 abandi bane barakomereka. Ni mu mirwano yabereye hagati ya Kagogo na Bijombo.
Ubuyobozi bwa Twirwaneho ntibwagize icyo buvuga kuri iri tangazo rya FARDC gusa abaturage bo mu Bijombo babwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko iyo mirwano yaturutse ku barwanyi ba FARDC baje muri ako gace bavuye Uvira hanyuma batangira guhohotera abaturage no kubanyaga ibyabo.
Umwe muri abo baturage ukuriye Sosiyete sivile yagize ati “Twamenye ko FARDC yazamutse ahitwa Bizige ihageze itangira gusaka amazu y’abaturage .Banyaze abaturage ibintu birimo amafu,imyenda barayijyana.”
Uyu yakomeje avuga ko ingabo za Leta zigiye imbere zibona inka zitema uruzitiro rwazo hanyuma ziziragira mu mirima barangije babaga zimwe barazirya.
Uretse kurya inka z’abaturage,ngo abasirikare ba FARDC barashe mu baturage bamwe bakwira imishwaro bajya kwihisha mu bihuru.
Abasirikare ba Twirwaneho ngo bagiye kurwanya FARDC kuko yari yafashe abayobozi bo muri ako gace bakuwe aho bari bihishe babambura amakoti,barabakubita ndetse ngo babambuye n’amafaranga.
Aba basirikare ngo bavuze ko nta munyarwanda bashaka ku butaka bwa RDC ko abaturage bo muri ako gace bakomoka mu Rwanda.
Major Dieudonné Kasereka yavuze ko ibyavuzwe n’abo baturage ari ibinyoma bigamije gutukisha igisirikare cya RDC ku mbuga nkoranyambaga
Mu mpera z’ukwezi gushize,FARDC yatangaje ko yishe abasirikare 12 ba Twirwaneho nayo itakaza 4 barimo umu koloneri.
IJWI RY’AMERIKA