AmakuruIyobokamana

Imihango yose y’amadini n’amatorero yakomorewe ku minsi yose ariko bitari 100%

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko imihango yose y’idini n’amatorero yakomorewe, ndetse ko amateraniro abera mu nsengero zifite uburenganzira bwo gukora yemewe mu minsi yose.

Ubu buryo bwo gusenga no guterana muri rusange, bugomba gukorwa umunsi ku w’undi hubahirijwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ni amabwiriza yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021.

Iyo nama yemeje ko imihango yose ibera mu nsengero zemerewe gukora igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50 ku ijana by’ubushobozi bw’izo nsengero, ariko ko amabwiriza arambuye azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu mabwiriza yatangajwe, insengero zemerewe gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

Akomeza ati “Abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru. Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije.”

Biteganywa ko hagati y’iteraniro rimwe n’irindi hakwiye kujyamo nibura isaha imwe, kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.

Amabwiriza akomeza ati “Imihango yose y’idini iremewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi amasengesho akorwa mu minsi yose igenwa n’idini cyangwa itorero.”

“Ariko ku mubatizo wo mu mazi menshi, ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.”

Biteganywa ko gahunda y’ibikorwa by’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo nk’uko yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

Ni ukuvuga ko ibikorwa byose byemerewe gufungura bifunga saa tanu z’ijoro, ku buryo abantu bagera mu ngo bere ya saa sita.

Uburenganzira bwo gufungura insengero butangwa n’ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’igenzura rikorwa n’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC), rikemeza niba insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

Ayo mabwiriza yasimbuye ayo kuwa 02 Mata 2021, yateganyaga ko urusengero rwemerewe kwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bwarwo.

Yateganyaga ko amasengesho aba umunsi umwe mu cyumweru bitewe n’idini, aho Abayisilamu bari bemerewe guterana ku wa Gatanu, Abadiventisiti bagaterana ku wa Gatandatu mu gihe andi madini yateranaga ku Cyumweru.

Gusa byateganywaga ko uretse uriya munsi, idini rihitamo undi munsi umwe riteranaho, ukamenyeshwa ubuyobozi bw’Umurenge urusengero ruherereyemo.

Icyakora, imihango y’idini yo gusezera uwapfuye no gushyingira imbere y’iteraniro, yari yemewe igihe abantu babyitabira batarenze 20.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger