Imigani yo muri 2020
IMIGANI YO MURI 2020:
- Utazi ubwenge abona zero
- Ushaka inka arayigura
- Inda nini yishe umukandara
- Uruciye inyuma aba ashaka kwiba
- Akaburiye Google ntikaboneka kuri Facebook
- Ako umugore ashatse aruhuka akagezeho
- Akarenze umunwa barakumva
- Ijamabo rya mukuru araryivugira
- Uwikeka amabinga aba arwaye bwaki
- Akagabo gahimba hari abagore gusa
- Uwigize agatebo bamutwaramo imineke
- Akabura ntikaboneke nuko katabaho
- Uwendeye nyina mu nyenga baramufunze
- Akarushya ihamagara ntikarabatizwa
- Uwanga amazimwe aba ibubu
- Ibyaye ikiboze irakijugunya
- Uwanze kumvira se na nyina yumvira tonton
- Ukorora acira baramufunga
- Utazi ubwenge ajya kuri Google
- Ukuri gushirira kuri Facebook
- Urucira mukaso agahita yahukana
- Utigerera mu Rugwiro abeshywa byinshi
- Ijya kurisha ihera ahari ubwatsi
- Aho umwaga utari isambusa barayisangira
- Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa muri frigo
- Umugabo mbwa aseka Umutijiste
- Abahuje inama bayikorera inyandikomvugo
- Uwariye niwe wandurura amasahani
Source: urwenya page