Imfungwa 10 zuriye urukuta rwo muri gereza zijya gufata kungufu bagenzi bazo b’abagore
Imfungwa 10 zahamwe no gufata ku ngufu imfungwa z’abagore zibarirwa muri za mirongo, mu mvururu zirimo urugomo zadutse muri gereza ifungiyemo abarenze ubushobozi bwayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abagore 37 n’umukobwa w’umwangavu batanze ubuhamya ko bafashwe ku ngufu inshuro nyinshi mu gihe cy’iminsi itatu izo mvururu zamaze muri gereza nkuru ya Kasapa hafi y’umujyi wa Lubumbashi mu 2020.
Zimwe mu mfungwa z’abagore zaje gutwara inda ndetse zandura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zirimo na virusi ya VIH (HIV) itera SIDA.
Abagabo 10 baciwe amande ndetse bakatirwa gufungwa indi myaka 15 yiyongera ku gifungo bari basanzwe barimo.
Nubwo zimwe mu mfungwa zari zifite ubwoba bwinshi bwo gutanga ibimenyetso, izibarirwa muri za mirongo zatanze ubuhamya ku mushinjacyaha wa gisirikare zimubwira ko zafashwe ku ngufu muri izo mvururu.
Mélanie Mumba, umunyamategeko wunganira abafashwe ku ngufu, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Tunyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, nyuma y’urugamba rurerure rwo kubona ubutabera”.
Iyo gereza isa nk’iyibagiranye mu bijyanye no kwitabwaho, icyo gihe mu kwezi kwa cyenda mu 2020 yigaruriwe n’itsinda ry’imfungwa z’abagabo rimara iminsi myinshi ari ryo riyigenzura.
Batwitse igice abagore bafungiyemo muri iyo gereza, nuko bahatira izo mfungwa z’abagore – zirimo n’umukobwa w’imyaka 16 – kuryamana na zo mu mbuga ya gereza aho basambanyirijwe ku ngufu.
Amakuru avuga ko imfungwa 20 n’umurinzi wa gereza biciwe muri urwo rugomo rwo kuri gereza, mbere yuko abashinzwe umutekano bongera kuyigarurira.
Uko gufata abagore ku ngufu mu kivunge kwari kwavuzweho muri raporo z’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasabye abategetsi kubikoraho iperereza no kwita ku bagizweho ingaruka.
HRW yavuze ko iyo gereza, yubakiwe gufungirwamo abantu 800, yari ifungiyemo abantu bagera hafi ku 2,000 ubwo ibyo byabaga.
Ivuga ko umwanda n’ibikorwa by’isukura n’ubuvuzi bimeze nabi byari byaratanzweho raporo ko bigaragara kuri iyo gereza, amakuru akavuga ko impuruza nyinshi zuko hashoboraga kuba imvururu zagiye zirengagizwa n’abategetsi bo hejuru.
Thomas Fessy, umushakashatsi mukuru kuri DR Congo muri HRW, yabwiye BBC ko iburanishwa ry’izo mfungwa 10 “rikwiye kubonwa gusa nk’intambwe ya mbere itewe”.
Mu itangazo yohereje mu butumwa bwa ’email’, yagize ati: “Mu mfungwa 56 z’abagore zari muri gereza muri icyo gihe cy’imvururu, abagore 37 n’umukobwa w’umwangavu umwe ni bo batanze ubuhamya ku mushinjacyaha wa Lubumbashi ko imfungwa z’abagabo zabafashe ku ngufu kandi buri muntu wese wabikoze akwiye kuryozwa ibi bikorwa”.
Bwana Fessy yanavuze ko leta ya Congo “yananiwe kurinda no gutanga umutekano” ku mfungwa muri izo mvururu.
Noëlla Bashizi, umunyamategeko wunganira izo mfungwa z’abagabo zishinjwa, yabwiye AFP ko azavugana n’abo yunganira ku bijyanye no kumenya niba bajuririra ibi bihano bakatiwe ku wa gatatu.
Mu 2021, HRW yatangaje ko imfungwa zitari munsi ya zirindwi, zirimo n’umukobwa w’imyaka 16, zaje gutwita bivuye kuri izo mvururu.
AFP, isubiramo amagambo y’abunganira abahohotewe, yatangaje ko umubare w’inda zatwawe muri icyo gihe ari 16.
BBC