AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Imbamutima za Ne-Yo ku Rwanda nyuma yo kugera muri Amerika

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop & RnB , Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo yanyuzwe bikomeye n’uburyo yakiriwe mu Rwanda antangaza amagambo akomeye ku mwana w’ingagi yise ‘Biracyaza’.

Uyu muhanzi yaje mu Rwanda yitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi mu birori byabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, ndetse anataramira abanyarwanda mu gitaramo cyabaye ku wa 07 Nzeri 2019 cyiswe Kwita Izina Concert benshi mu bacyitabiriye batashye banyuzwe n’uburyohe bw’umuziki we.

Uyu muhanzi nyuma yo kugera muri Amerika , abicishije ku rubuga rwa Twitter yatangaje amagambo akomeye ku Rwanda n’abanyarwanda muri rusange ndetse no kumwana w’ingagi yise Izina.

“Ku baturage beza ba Kigali mu Rwanda , mwarakoze cyane , ku rukundo rwanyu no kunyakira. Urugendo rwanjye rwari rutangaje cyane, ndabasezeranya ko nzatuma Isi imenya kuntu u Rwanda ari rwiza ,ruryoshye !!!!!, nkunda umwana wanjye  w’ingagi #Biracyaza! papa wawe aragukunda cyane.”

Ne-Yo yari  mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere yari mu byamamare byitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi zo mu Birunga mu muhango wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 6 Nzeri 2019, Abana b’ingagi bahawe amazina ni abavutse hagati ya tariki ya 1 Nyakanga 2018 n’iya 11 Gicurasi 2019.

uyu muhango wo Kwita Izina witabiriwe n’ibyamamare birimo Umunyamudelikazi w’ Umwongereza Naomi Campbell; Umunyabigwi muri ruhago Tony Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza, Sherrie Silver na Meddy bakomoka mu Rwanda n’abandi.

Aba bose bari bambaye Kinyarwanda imyambaro bambitswe na UZI Collection. Ne-Yo ubwo yari avuye muri uyu muhango wo Kwita Izina yifashishije urubuga rwa Instagram agaragaza ko yishimiye uyu mwambaro.

Ati “Byari ibihe byiza mu birori byo #KwitaIzina19 mu Rwanda. Nise umwana wanjye w’ingagi ’Biracyaza’, Umwambaro wanjye wa gakondo na wo wari agatangaza! Ndumva nahawe icyubahiro kidasanzwe.”

Amagambo Ne-Yo yatangaje ku Rwanda akigera muri Amerika

Ne-Yo ni umwe mu bahanzi bafite ijwi rihambaye mu njyana ya R&b ku isi, mu gihe gito yamaze mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye  birimo kwitabira umuhango wo kwita Izina akaba yari n’umwe mu bantu 25 bise izina  , yanitabiriye  Kwita Izina galadinner, yataramiye abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri  Kigali Arena ndetse mbere yo gusubira muri Amerika yanasuye Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali.

Indi nkuru wasoma ku rugendo rwa Ne-Yo  yagiriye mu Rwanda.

Ne-Yo yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mbere yo gusubira USA (=AMAFOTO)

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cya Ne-Yo muri Kigali Arena (+AMAFOTO)

 Ne-Yo , Meddy, Naomi Campbell, Sherrie Silver n’ibindi byamamare bise izina abana b’Ingagi (AMAFOTO)

Ne-Yo ataramira abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki bari bahuriye muri Kigali Arena

Ne-Yo yishimiye Umushanana yari yambaye mu birori byo Kwita Izina

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger