Imana yangize umuyobozi kuko nari ndi umwizerwa-Perezida Yoweri Museveni
Kuri uyu wa mbere, Perezida Yoweri Museveni yahamagariye abarwanashyaka be bafite inshingano nto kuba abizerwa kuko ari yo nzira izabafasha kwizerwa no mu gihe bazaba bahawe inshingano zikomeye.
Ibi Museveni yabivugiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira Uganda mu gitondo cy’uyu wa mbere, amasengesho ategurwa n’inteko ishinga amategeko ya Uganda. Aya masengesho aba mbere y’ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Uganda. Muri aya masengesho, Museveni yibukije abambari be ko icyo bazabiba ari cyo bazasarura.
Amasengesho y’uyu mwaka yabereye muri Hotel Africana iherereye i Kampala.
Museveni yakebuye abadepite ba Uganda yisanishije n’amagambo aboneka mu gitabo cya Luka, umutwe wa 16, umurongo wa 10.
Luka aragira ati”Mwebwe bayobozi mugomba kuba maso. Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.”
Museveni yakomeje abwira abadepite n’abandi bari bitabiriye aya masengesho ko Imana yamuhaye ubuyobozi kuko yari yarabashije kuzuza inshingano nto yari yarahawe, ubwo yatangizaga urugamba rwo kubohora Uganda.
Aha yashakaga kuvuga kuri Mwalimu Julius Nyerere wayoboraga Tanzania wamufashije kuva muri Tanzania amushakira ibyanzu yanyuramo ngo ahirike ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amin.
Ati“(Minisitiri w’intebe Dr Ruhakana) Rugunda icyo gihe yari umunyeshuri i Makerere, acumbitse ahitwa North Court Hall.”
“Kuva muri Tanzania byagombaga gushyira ubuzima bwanjye mu bibazo, aho nagombaga guca ku mipaka; hanyuma nkihuza na Rugunda, ubundi nkaba mu icumbi rye.”
“Mwe mu gize inteko ishinga amategeko muvuga ku ishyirwa mu bikorwa by’inshingano. Muri mwe ni nde wari wandoraga? Nashoboraga kuza nkagarukira mu nzira, ubundi nkisubirirayo nkabeshya Nyerere ko nakoze akazi kanjye. Kubera ubu bushishozi, Imana yarandebye itekereza ko nkwiye guhabwa inshingano zikomeye.”
“Ni ukubera ko nari narashyize mu bikorwa inshingano nto za Mwalimu, ngafata icyemezo gikomeye; Imana yahise ivuga iti’Ndatekereza ko uyu mugabo akwiye izindi nshingano zisumbuyeho”.
Museveni yavuze ko badakwiye kuvuga ko abadepite ari bo bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano, ko ahubwo bakwiye gutekereza Imana, kuko ihora ibareba mu byo bakora byose n’ibinyoma byose bavuga.
Aya masengesho rusange yo gusabira igihugu yabaga ku ncuro ya 20.