Ikote rya Michael Jackson ryashyizwe muri cyamunara
Ikote ry’icyamamare Micheal Jackson yakoresheje mu myaka ya 1987 ryashyizwe muri cyamura iri kote rikozwe mu ruhu rwirabura biravugwa ko rishobora kuzagurwa agera ku madorali 100,000.
Michael Jackson yaryambaye bwa mbere mu gitaramo yakoze wenyine mu bitaramo byiswe ‘Bad World Tour’ uyu mwami w’injyana ya pop yakoze hagati y’umwaka w’1987 n’1989. iyo cyamunara ryashyizwemo mu cyamunara izaba mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2018.
Iri kote rigizwe n’indumane nyinshi, ibifungo byinshi ndetse n’imashini nyinshi. Si ubwa mbere ikote rya nyakwigendera Micheal Jackson rigurishijwe dore ko n’irindi kote yari aftite rizwi n’abenshi yakundaga kwambara rifite ibara ry’umukara n’umutuku yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Thriller’iryo ryo ryaguzwe Miliyoni 1.8 y’amadorali y’Amerika muri cyamunara yabaye mu 2011 nyuma y’imyaka ibiri apfuye.
Iri kote rizagurishwa riri kumwe n’ibindi bikoresho birenga 100 byasizwe n’uyu munyamuziki, bizagurishwa n’abanyemari bo muri Texas bafatanyije na Milton Verret usanzwe ufite irindi kote Micheal Jackson yakoresheje mu indirimbo ‘Thriller’.
Iyi cyamunara izabera ahitwa Hard Rock mu mujyi wa New York izaba inarimo gitari yakoreshejwe na Bob Dylan, Paul Mc Cartney, Eric Clapton, izi gitari zishobora kuzagurishwa amadorali ari hagati ya 20,000 ndetse na 50,000.
Milton Verret yavuze ko amwe mu mafaranga azava muri iyi cyamunara azakoreshwa mu bikorwa byo gufasha mu muziki bya Grammy Awards.