AmakuruPolitiki

Ikoreshwa ry’intwaro zigezweho mu ntambara ziri muri Congo riteye inkeke

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Europeen Union /UE) watangaje ko utewe ubwoba n’ikoreshwa ry’intwaro zigezweho zirimo za ‘drone’ z’intambara na misile zifite ubushobozi bwo guhanura indege (ground to air missiles), mu ntambara uyu muryango w’ibihugu ubona ko igenda irushaho kumera nabi.

Mu itangazo uyu muryango EU washyize ahagaragara ku munsi w’ejo kuwa mbere ryavugaga ko imirwano ikaze irimo gutera kwiyongera kw’ibibazo by’ubuhunzi, kugirirwa nabi, ubugizi bwa nabi bishingiye ku gitsina, ubwoko n’ibindi.

EU ntiyatangaje uruhande rukoresha ziriya ntwaro, ariko ONU iheruka kuvuga ko itewe impungenge no kuba M23 ifite misile zigezweho zirasirwa ku butaka zihanura indege, mu gihe ingabo za leta nazo zimaze igihe zikoresha drones muri iyi ntambara.

Ejo kuwa mbere nibwo habaye imirwano mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru, iyo mirwano ikaba yaraje ikurikiye inama yahuje abagaba b’ingabo z’ibihugu birimo gufasha igisirikare cya DR Congo kurwana n’umutwe wa M23.

EU yavuze ko kwisuganya mu bya gisirikare no gukoresha ziriya ntwaro ziteye imbere muri iyi ntambara ari “ibintu biteye ubwoba mu guha indi ntera aya makimbirane no kumera nabi kw’ibintu by’umwihariko hafi ya Sake na Goma”.

Imirwano ikomeje gutuma abantu ibihumbi bahunga bakava mu byabo berekeza mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo, aho imibereho y’abari mu nkambi z’impunzi yifashe nabi cyane nk’uko imiryango itabara imbabare ibitangaza.

Muri iri tangazo kandi, EU yavuze ko “Nta gisubizo cya gisirikare” kizaboneka kuri iyi ntambara, ko ahubwo igisubizo gishoboka ari “icya politike gusa” kandi ko kigomba kugerwaho ari uko habaye ibiganiro bifunguye hagati ya DRC n’u Rwanda mu gukemura impamvu muzi z’iyi ntambara”.

Hashize igihe hashyirwa imbaraga mu nzego zitandukanye zigamije gusoza iyi ntambara binyuze mu nzira y’ibiganiro ariko nta musaruro biratanga kugeza ubu.

EU ivuga ko inzira zisanzweho nk’iya Luanda na Nairobi “zigomba gushyirwa mu bikorwa” mu gusoza iyi ntambara ni mugihe na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yemeye ko ashaka kuganira na mugenzi we w’u Rwanda kuri iyi ntambara, ariko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ntacyo aratangaza kuri iyi ngingo nyuma y’amagambo akomeye mugenzi we yamuvuzeho mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

EU ivuga ko igamije gufasha gukemura impamvu muzi z’umutekano mucye mu karere, zirimo “imiyoborere mibi na ruswa, inzego zitibonwamo na bose, ukudahana kwashinze imizi no gukoresha nabi ubutegetsi, hamwe no kumaranira kugenzura ubutaka n’indi mitungo kamere no kuyicuruza mu nzira zidakurikije amategeko”.

Mu gihe ibihugu birimo Amerika, Ubufaransa, Kenya, na Angola, hamwe n’imiryango y’Ubumwe bw’Afurika n’Ubumwe bw’Uburayi byagerageje guhuza impande zombi no gushaka umuti kuri iki kibazo ariko bikanga bikananirana, ubu birakekwa ko na Qatar yaba igiye kongera kugerageza nyuma y’uko Tshisekedi agiriye uruzinduko i Doha muri Qatar ejo kuwa mbere.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Qatar yateguye inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi n’intumwa zabo, ariko iyi nama ntiyaba. Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yavuze ko yamenye amakuru ko uruhande rwa Tshisekedi rwanze kwitabira iyo nama.

Qatar isanzwe izwiho ubucuti bukomeye n’u Rwanda bushingiye ku ishoramari mu mishinga ikomeye iki gihugu cyakoze mu Rwanda, cyane mu by’ubwikorezi bwo mu kirere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger