AmakuruAmakuru ashushye

Ikiyaga cya Victoria cyongeye gutwara ubuzima bw’abantu

Imirambo y’abantu 30 ni yo imaze kurohorwa, nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamiye  mu gice cy’ikiyaga cya Victoria giherereye ku ruhande rw’igihugu cya Uganda.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu.

Igisirikare cya Uganda gifatanyije na Polisi y’iki gihugu cyo kimwe n’abaturage, bari mu gikorwa cyo gushakisha abaroshywe n’ubu bwato kuva ku mugoroba w’ejo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Richard Karemire yemeje kuri iki cyumweru ko hari imirambo 17 yamaze kuvanwa mu mazi, yiyongera ku yindi 13 yarohowe mu ijoro ryakeye.

Ati”Itsinda ry’abagendera munsi y’amazi ryamaze kongerwa mu rwego rwo gufasha Polisi. Kugeza ubu, umubare w’imirambo imaze kuboneka ni 30. Ababonetse ari bazima baracyari 26. Igikorwa cyiracyakomeje. Iki ni igihe cy’agahinda ku gihugu cyacu.”

Ku munsi w’ejo, Polisi ya Uganda yari yatangaje ko yamaze kurokora abantu 40 bakiri bazima, imibare ihabanye n’iy’abatangajwe uyu munsi.

Mu gusobanura iby’iri habana ry’imibare, Polisi ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko hari abarokowe banze kwandikwa, bityo polisi ikaba yatangaje abo yanditse gusa.

Amakuru avuga ko ubu bwato bwari butwaye abagenzi barenga ijana. Mu barokokeye muri ubu bwato bwavaga ku cyambu cya KK bwerekeza ku cya Palm giherereye mu karere ka Mukono, harimo igikomangoma Daudi Kintu Wasajja(Umuvandimwe w’Umwami w’Ubuganda Kabaka Mutebi) cyo kimwe n’umuhanzi Iryn Namubiru.

Iyi mpanuka ibaye iya kabiri ikomeye ibereye mu kiyaga cya Victoria mu mezi abiri ashize, nyuma y’iy’ubwato bwa MV Nyerere bwo muri Tanzania bwarohamye muri Nzeri igahitana abasaga 160.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger