Amakuru

Ikirunga cya Nyamuragira kimaze iminsi kiri kuruka

Ubuyobozi bw’urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe ubumenyi bw’ibirunga, OVG, bwatangaje ko ikirunga cya Nyamuragira kiri mu mu ntera y’ibilometero 27,7 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma kiri kuruka kuva tariki ya 13 Ukwakira 2024.

Ubuyobozi bwa OVG bwamenye ko iki kirunga kiri kuruka nyuma y’iminsi mike abakozi b’uru rwego basubukiye akazi, kuko bari baragahagaritse bigaragambiriza ko badahabwa agahimbazamusyi bemerewe na Perezida Félix Tshisekedi mu 2021.

Aba bakozi bafite ibiro mu mujyi wa Goma basubukuye akazi nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwabasezeranyije ko buzabavuganira, ikibazo cyabo kigakemuka.

Prof Charles Balagizi uyobora ishami rya siyansi muri OVG, yatangaje ko amahindure ava muri Nyamuragira ari kwerekeza mu majyaruguru, uburengerazuba n’amajyepfo yacyo, asobanura ko amashusho y’icyogajuru yagaragaje ko ayageze kure atarenze intera y’ibilometero birindwi.

Yagize ati “Kuva tariki ya 13 Ukwakira 2024, ahagana saa yine z’ijoro, umuriro wabonetse kuri Nyamulagira, ukaba ari ingaruka z’iruka riri kubera mu kirunga, riri kohereza amahindure ku mpande.”

OVG yasabwe gukurikirana umunsi ku wundi ibirunga biri mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’aho Nyiragongo irutse bitunguranye tariki ya 22 Gicurasi 2021, amahindure yayo akica abantu 32 mu nkengero za Goma. Icyo gihe inzu zibarirwa mu 1000 zarasenyutse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger