AmakuruAmakuru ashushye

Ikiraro cya Canopy cyo muri parike ya Nyungwe cyashyizwe ku mwanya wa mbere ku isi

Icapiro “Lonely Planet” ryo muri Australia rizwi mu kwandika ibitabo biyobora ba mukerarugendo ryashyize inzira ya Canopy iri hagati muri pariki ya Nyungwe ku mwanya wa mbere mu zihiga izindi kuri iyi si dutuye mu gukurura ba mukerarugendo.

Iyi nzira y’ikiraro cya Canopy iherereye hagati mu ishyamba rya parike ya Nyungwe, imwe muri parike eshatu ziri mu Rwanda zizwi no ku rwego mpuzamahanga

Lonely Planet, icapiro ryo muri Australia rizwi ku isi mu gusohora ibitabo n’inyandiko ziyobora ba mukerarugendo yashyize Canopy ya Nyungwe ku mwanya wa mbere ku isi ku rutonde rw’ ibiraro byo mu kirere (Canopy) 11 nziza zikurura ba mukerarugendo ku isi.

Canopy ya Nyungwe ikurura ba mukerarugendo benshi ku isi baza kwihera ijisho ubwiza nyaburanga buyitatse by’umwihariko inyamaswa ziba mu  biti biyikikije ziganjemo inguge, inkende, inyoni z’amoko menshi  n’izindi nyamaswa zitandukanye ziba muri iyi pariki.

Zimwe mu nyamaswa ziba muri Nyungwe zikurura ba mukerarugendo benshi ku isi

Zimwe muri  canopy 11 zigragara kuri uru rutonde, ‘Teradignews’ yabahitiyemo kubabwira 5 ziza ku mwanya wa mbere zirimo na Nyungwe izibimburira mu gukurura ba mukerarugendo benshi ku isi harimo Redwoods Nightlights iherereye muri Nouvelle Zelande, Arbor Day Farm Tree Adventure iri muri  pariki ya Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Daintree Discovery Center yo muri Australia na Treetop Walk Bavarian Forest yo mu budage.

Canopy ya Nyungwe uwakwifuza kuyisura yakwishyura amadolari 60 (U$60 nk’uko Lonely Planet ibitangaza, naho amasaha yo gusura ni saa mbili za mugitondo (8h00’), saa yine (10h00’), saa saba z’ijoro, na saa cyenda z’ijoro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger