AmakuruImikino

Ikipe y’u Rwanda y’abafite ubumuga bwo mu mutwe yageze ku mukino wa nyuma mu mikino y’Isi(Amafoto)

Ikipe y’u Rwanda y’Abakobwa yageze ku mukino wa nyuma mu Mikino y’Isi y’Abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe “2023 Special Olympics World Summer Games” iri kubera mu Budage, nyuma yo gutsinda Bahrat [yo mu Buhinde] zari zanganyije ibitego 2-2 kuri penaliti 4-3.

U Rwanda rwitabiriye iyi mikino iri kubera i Berlin kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Kamena, mu mikino itatu irimo Umupira w’Amaguru, Bocce n’Imikino Ngororamubiri mu gusiganwa muri metero 100.

Muri ruhago, ikipe y’u Rwanda yabanje kunganya n’u Buhinde igitego 1-1, inganya n’u Budage igitego 1-1, itsindwa na Jamaica ibitego 4-3 mbere yo gutsinda Israël igitego 1-0 mu mukino wayihesheje kurenga itsinda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kamena 2023, ni bwo yakinnye umukino wayo wa ½, itsinda iya Bahrat kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko zombi zari zanganyije ibitego 2-2.

Ibitego byombi by’u Rwanda byatsinzwe na Umwari Marie Claire naho penaliti ya nyuma yinjizwa na Niyonizeye Marie ukina mu izamu.

Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kamena 2023, u Rwanda ruzahura n’u Bubiligi bwatsinze Canada ibitego 2-0 muri ½.

Ikipe y’Umupira w’Amaguru iri i Berlin igizwe na Niyonsaba Mariane, Mukamanzi Yvette, Nyirabavakure Emerthe, Uwiduhaye Rosine, Kabagwira Marie, Niyonizeye Marie, Umwari Marie, Kayirebwa Liliose, Uwase Claudine na Niyogushimwa Nadège.

Muri iyi mikino, ikipe iba igizwe n’abakinnyi barindwi babanza mu kibuga n’abasimbura batatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger